Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu Imanizabayo Florence yatandukanye na Kampala Queens yo mu Cyiciro cya Mbere muri Uganda yari amazemo umwaka umwe.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’iyi kipe kuri iki Cyumweru, tariki 7 Nyakanga 2024 rigaragaza Imanizabayo mu bakinnyi 10 batandukanye na Kampala Queens.
Uyu rutahizamu ntabwo yahiriwe n’ibihe bye muri iyi kipe kuko atabonye umwanya uhagije wo gukina. Amakuru akavuga ko ashobora gusubira mu makipe yo mu Rwanda.
- Advertisement -
Imanizabayo yagiye muri Kampala Queens avuye muri Rayon Sports yari amazemo umwaka umwe cyane ko yayigezemo mu 2023 avuye muri AS Kigali WFC.
Muri uwo mwaka yafashije Gikundiro kwegukana Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere atsinze ibitego 60.

Imanizabayo ntabwo yabonye umwanya uhagije wo gukina muri Kampala Queens

Imanizabayo yatandukanye na Kampala Queens nyuma y’umwaka