Impanuka ikomeye ibaye kuri uyu mugoroba wo kuwa gatanu tariki 19 Kanama 2022, saa 17h45′ mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rugarika Akagari ka Sheri, Umudugudu wa Kagangayire.
Iyi mpanuka bikekwa ko yatewe n’ibura rya Feri yacitse imodoka yo mu bwoko bwa Dayihatsu(Delta) ifite plaque RAF 416 S yavaga mu karere ka Muhanga yerekeza i Kigali, ipakiye ibyuma bishaje, igata umuhanda igenda yangiza ibyo isanze byose harimo n’Inzu bigaragara ko yangiritse cyane.
Abatabaye Impanuka ikimara kuba, bifashishije ibikoresho bitandukanye ngo batabare abari bari muri iyo modoka uko ari batatu, byagaragaraga ko bakomeretse cyane, mu gihe hari hategerejwe inzego z’Ubuzima ndetse n’izu mutekano ngo zitange ubutabazi bw’ibanze.
Inkuru turacyayikurikirana…..