Umunyabigwi Jose Maria Bakero ukomoka muri Espagne wakiniye amakipe akomeye arimo Real Sociedad na FC Barcelona agiye gusura u Rwanda, guhera kuri uyu wa Gatandatu.
Uruzinduko rwe ruzamara iminsi 9 mu Rwanda, mu rwego rwo gufatanya na FERWAFA mu bikorwa biteza imbere umupira w’amaguru.
Uyu munyabiwi wahoze akina mu kibiga hagati mu ikipe ya FC Barcelona yakinnye imikino 329, hagati ya 1988-1997, atwarana na yo ibikombe 13.
Bakero biteganyijwe ko azahura n’abatoza bakuru b’ikipe y’igihugu Amavubi tariki ya 08 Gashyantare 2022.
- Advertisement -
Biteganyijwe ko azasura amarerero y’abakinnyi mu Rwanda ndetse agasura n’urwibutso rwa Jenocide yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi.
Muri uru ruzinduko rw’iminsi 9, azasura ibyiza nyaburanga birimo Pariki y’Ibirunga, Pariki y’Akagera ndetse n’ibindi byiza byiza nyaburanga bitatse u Rwanda.