Uwari Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Tanzania, Adel Amrouche, yirukaniwe mu Gikombe cya Afurika ndetse anacibwa amande y’ibihumbi 10$ kuko yibasiye Maroc avuga ko igira uruhare mu byemezo bya ruhago muri Afurika.
Mu ijoro ryacyeye ryo ku wa Gatanu, tariki ya 19 Mutarama 2024, ni bwo Ishyirahamwe rya Ruhago muri Tanzania (TFF) ryatangaje ko rihagaritse burundu Umubiligi, Adel Amrouche wari umutoza w’Ikipe y’Igihugu.
Ni nyuma y’uko Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF) na yo isabye uyu mugabo kudatoza imikino umunani ndetse akanishyura ibihumbi 10$.
- Advertisement -
Amrouche yazize amagambo yibasira Maroc ku ifatwa ry’ibyemezo muri CAF, yavugiye mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino ubanza mu Gikombe cya Afurika Taifa Stars yatsinzwemo na Maroc ibitego 3-0.
Ati “Ishyirahamwe rya Ruhago muri Maroc ryagaragaje ko rifite imbaraga mu myanzuro ifatwa na CAF ndetse igahitamo n’abasifuzi bayo twe tukaguma aho nk’aho turi abafana.”
“Imyiteguro yacu na yo yajemo ibibazo kuko twifuzaga gukorera umwiherero muri Algeria gusa birangira tugiye i Cairo ku mwanzuro tutifuzaga kandi tutanazi uko wafashwe.”
Hemed Suleiman wari umwungirije ni we wahawe gutoza Tanzania by’agateganyo mu mikino isigaye ya CAN iri kubera muri Côte d’Ivoire.
Taifa Stars iri mu Itsinda F ifite umukino wa kabiri uzayihuza na Zambia ku Cyumweru mbere yo guhura na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha.
Tanzania yatsinzwe na Maroc mu mukino ubanza wa CAN bituma umutoza wayo yibasira iki gihugu ku myanzuro ifatwa na CAF