UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 2 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 3 weeks
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Ishyamba si ryeru mu Ikipe ya Musanze FC ivugwamo amarozi n’itoneshwa kuri bamwe
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Ishyamba si ryeru mu Ikipe ya Musanze FC ivugwamo amarozi n’itoneshwa kuri bamwe

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 19/03/2022 saa 9:51 AM

Nyuma y’aho ikipe ya Musanze FC ikomeje kwitwara nabi muri Shampiyona y’u Rwanda irimo gukinwa mu matsinda, iyi kipe ibarizwa mu itsinda C biravugwa ko impamvu nyamukuru itera uku kutitwara neza, ari umwuka mubi hagati y’umutoza w’iyi kipe Seninga Innocent n’abakinnyi bamwe bavuga ko batakimukeneye.

Aya makimbirane yari yaragizwe Ubwiru muri iyi kipe, atangiye kujya ahagaragara nyuma y’uko bamwe mu babarizwa muri iyi kipe bagiye babishyira hanze, biturutse ku kutitwara neza mu mikino iyi kipe imaze iminsi ikina.

Ku mukino wa mbere, Musanze FC yatsinzwe na AS Kigali ibitego 4-2, umukino ukurikiyeho wabereye mu karere ka Rubavu, Musanze FC yatsinze Etincelles ibitego 2-1, nyuma y’aho ikipe ya Musanze FC iza gutsindwa na Police FC 1-0 kuri Sitade Ubworoherane, iba isoje imikino ibanza mu matsinda ari iya gatatu n’amanota 3 ku 9.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Gicurasi 2021, ikipe ya Musanze FC yari yakiriwe na Police FC kuri stade Amahoro i Remera mu mikino yo kwishyura, maze Police FC itsinda ikipe ya Musanze ibitego 2 kuri 1, ibintu bikomeza kuba bibi kuri iyi kipe yo mu Majyaruguru y,u Rwanda, ndestse kuri uwo munsi binavugwa ko iyi kipe yanze gutanga urutonde rw’abakinnyi bari bubanze mu kibuga, ibintu byafashwe nko kugendera mu buyobe bw’amarozi.

- Advertisement -

Kugeza magingo aya, abakunzi ba Musanze FC bakomeje kwibaza icyo ikipe yabo izira kandi mu by’ukuri ibikenerwa byose biba byatanzwe kugira ngo ikipe yitware neza.

Amakuru dukesha bamwe mu bakunzi ba Musanze FC avuga ko umwuka hagati mu ikipe utari mwiza ari nayo ntandaro yo gukomeza kwitara nabi.

Ikinyamakuru UMURENGEZI.COM cyifuje gucukumbura imibereho y’abakinnyi uko babayeho mu mwiherero, bijyanye no kuba nta muntu wemerewe kwinjira mu cyumba cy’ubwineguriro(Local), maze bamwe mu bakinnyi bifuje ko amazina yabo atashyirwa mu Itangazamkuru bavuga ko ikipe yabo yajemo udutsiko no gutoneshwa kuri bamwe.

Aba bakinnyi, batanga ingero kuri bamwe batoneshwa n’umutoza mukuru, abandi bakaba inshuti z’umuvugizi w’ikipe, ndetse banemeza ko ntagihindutse ikipe yakwisanga mu mazi abira.

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’iyi kipe buvuga kuri uru rusobe rw’ibibazo biri mu ikipe, maze ku murongo wa telefone Uwihoreye Ibrahim umuvugizi wa Musanze FC abihakana yivuye inyuma.

Ati, ‘‘Twebwe muri Musanze FC nta kibazo dufite, ibyo ni ibivugwa n’abantu kuko ibyemezo byose bifatirwa muri komite kandi ibi birimo kuba muri ekipe bigomba kubaho. Dufite ikipe nziza ndetse n’umutoza wacu ni mwiza.’’

Abajijwe ku kijyanye n’amarozi avugwa mu ikipe, yagize ati, ‘‘Iyo umusaruro wabuze, inkuru ziravugwa hanze. Mu nshingano nahawe rero, ntabwo nahawe kuyobora amarozi. Ikijyanye n’amarozi, nta mwanya wo kukivugaho. Icyizere cyo kuzamuka mu matsinda cyo kiracyahari nubwo bigoranye uyu munsi, gusa ndizera ko ibi bihe tuzabisohokamo tukitwara neza.’’

Musanze FC iri ku mwanya wa gatatu mu itsinda C, kuri uyu wa kane tariki ya 13 Gicurasi 2021, izaba yakiriye ikipe ya Etincelles FC kuri sitade Ubworoherane iherereye mu karere ka Musanze.

Eric Uwimbabazi May 11, 2021
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 8 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 8 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 8 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 8 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?