UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Perezida Kagame yatangaje ko azongera Kwiyamamaza
Hashize 1 week
Ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje Agaciro ugereranyije n’Idorali – BNR
Hashize 1 month
Kigali: Leta yasobanuye impamvu Abayobozi b’Uturere 3 birukaniwe rimwe
Hashize 2 months
Menya ‘Umuganura’ umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda
Hashize 2 months
Musanze: Barasaba Leta gushakira Inzira amazi abangiririza Imyaka
Hashize 2 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma Inyamanswa yari imaze iminsi ifata abagore ku ngufu yishwe
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
Amakuru

Inyamanswa yari imaze iminsi ifata abagore ku ngufu yishwe

UMURENGEZI
UMURENGEZI
Yanditswe taliki ya 28/06/2023 saa 4:17 AM

Inyamaswa yitwa ‘Igitera’ yari imaze iminsi ibangamiye umutekano w’abaturage, yiciwe mu Karere ka Gakenke, abiganjemo abagore cyari kimaze iminsi gisagarira, biruhutsa impungenge n’ubwoba bari bamaranye iminsi babitewe n’iyo nyamaswa.

Iki gitera bikekwa ko cyaba cyaratorotse Pariki ya Gishwati, cyagaragaye mu Mirenge ya Rusasa na Mataba mu Karere ka Gakenke, nyuma y’iminsi yari ishize kigaragaye mu Mirenge ya Muhoza, Kinigi na Musanze.

Ngo ubwo cyageraga muri ako Karere ka Gakenke, cyatangiye kujya cyibasira abaturage, biganjemo ab’igitsina gore, aho umugore wese cyahuraga na we cyamusingiraga, n’ugerageje kwiruka ngo akize amagara ye kikamwirukankaho, ni mu gihe abagabo bo cyababonaga kikabahunga.

Si abaturage gusa, kuko ngo hari n’imirima yiganjemo iyari ihinzwemo inanasi, cyari kimaze iminsi bisa n’aho cyayigaruriye, kirazangiza ba nyirayo bakaba batari bakiyikandagizamo ikirenge, kubera ubwoba n’impungenge z’umutekano wabo.

- Advertisement -

Iki gitera bikekwa ko ari icyari kimaze iminsi kivugwa mu Karere ka Musanze, nyuma yo kubona ko gikomeje kubatera inkeke kinahangayikishije abatuye mu Gakenke, abaturage baho bafashe umwanzuro wo kucyicira mu Mudugudu cyari kimazemo iminsi wa Muhororo, Akagari ka Gikombe, ku wa Mbere tariki 26 Kamena 2023.

  • Musanze: Bahangayikishijwe n’inyamanswa iri gufata abagore ku ngufu

Ni amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mataba, Dunia Saa’d.

Yagize ati, “Icyo gitera cyari kihamaze icyumweru. Cyirirwaga cyirukankana umuntu gihuye na we wese cyane cyane abagore. Kimaze iminsi cyangiza n’imyaka y’abaturage yiganjemo inanasi bari barahinze. Hamwe na hamwe abaturage ntibari bakirenza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba batarataha, batinya guhura nacyo kikaba cyabagirira nabi. Urebye cyari giteje ikibazo, kibangamiye umutekano ndetse twari twabimenyesheje inzego zidukuriye, tujya inama y’uko aho cyagaragara hose, hakoreshwa uburyo bwose bushoboka kugira ngo kihavanwe mu kurengera inyungu z’abaturage.”

Akomeza agira ati, “Ubwo rero cyaje kurira igiti cyo muri ako gace, gisanzwe kimanitsemo imitiba y’inzuki, mu kucyurira cyageze hafi y’ubushorishori bwacyo, inzuki zirakidwinga cyitura hasi, abaturage bari hafi aho baragitangatanga, baracyica. Ibyo bimaze kuba banahise bagitaba muri ako gace.”

Dunia kandi ashima abaturage kuba barabaye maso, bakicungira umutekano. Ati, “Uburyo abaturage bagiye batanga amakuru n’ingamba bafashe bo ubwabo zo kukigendera kure, biragaragaza y’uko bazi agaciro k’umutekano. Nibakomereze muri uwo murongo, ahantu hose babonye ikintu cyahungabanya umudendezo wabo bakimenyekanishe, gikumirwe hakiri kare.”

Uwingeri Prosper, Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, yavuze ko iyo inyamaswa y’agasozi bigaragaye ko yavuye mu buturo bwayo, bitoroshye kuyisubizayo, ndetse ibangamiye umutuzo w’abaturage, yaba ubuzima bwabo cyangwa imitungo yabo, hafatwa icyemezo cyo kurengera abaturage.

Yongeyeho ko, icyo gihe bishobora gukorwa n’abaturage bitabara, cyangwa ubuyobozi bushinzwe kubungabunga umutekano w’abaturage.

Irebana na: home
UMURENGEZI June 28, 2023
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Enter Captcha Here : *

Reload Image

INKURU ZIHERUKA

  • Perezida Kagame yatangaje ko azongera Kwiyamamaza
  • Ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje Agaciro ugereranyije n’Idorali – BNR
  • Kigali: Leta yasobanuye impamvu Abayobozi b’Uturere 3 birukaniwe rimwe
  • Menya ‘Umuganura’ umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda
  • Musanze: Barasaba Leta gushakira Inzira amazi abangiririza Imyaka
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Politiki

Perezida Kagame yatangaje ko azongera Kwiyamamaza

Hashize 1 week
Politiki

Kigali: Leta yasobanuye impamvu Abayobozi b’Uturere 3 birukaniwe rimwe

Hashize 2 months
Ubukerarugendo

Menya ‘Umuganura’ umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda

Hashize 2 months
IbidukikijeImibereho

Musanze: Barasaba Leta gushakira Inzira amazi abangiririza Imyaka

Hashize 2 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?