Leta y’u Rwanda yavanye akarere ka Rubavu muri tubiri twari mu kato, ni ukuvuga ko ingendo zijya cyangwa ziva muri ako karere zemewe.
Ni kimwe mu byemezo byatangajwe n’inama y’abaminisitiri idasanzwe yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Kamena 2020.
Rusizi na Rubavu nitwo turere twari mu kato kuva ingendo hagati y’intara n’umujyi wa Kigali zafungurwa, akarere ka Rusizi ko kakaba kagumye mu kato kubera umubare w’abantu bakomeje kuhaboneka banduye COVID-19.
Uretse akarere ka Rubavu kari mu kato ndetse n’imirenge yako imwe iri muri gahunda ya guma mu rugo, n’umujyi wa Kigali mu mirenge ya Kigali na Kigarama naho hari imidugudu yashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo.
- Advertisement -
Byari byitezwe ko iyi nama yashoboraga kugira icyo itangaza ku bijyanye no gufungura insengero ariko nta gishya cyatangajwe. Bivuze ko zizakomeza gufunga mu gihe hagikorwa igenzura ryo kureba ko zubahirije ingamba zo kwirinda no kurwanya COVID-19.
Mu bindi bizakomeza gufunga harimo utubari n’imyidagaduro ikorerwa mu nzu ndetse n’ibikorwa by’imikino y’amahirwe.
Rubavu ni kamwe mu turere usanga abantu bagana cyane bagiye kwishimira amazi y’ikiyaga cya Kivu, abajya ku mucanga, ndetse n’abajya kurangurayo ibicuruzwa bitandukanye byifashishwa mu buzima bwa buri munsi.
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri