Gufunga inkari ni igikorwa gikorwa n’abantu bamwe na bamwe ahanini bitewe no kubura aho bihagarika cyangwa umwanya wo kujya kwihagarika, iyo umuntu aryamye cyangwa se ari ahandi hatamwemerera guhaguruka ngo ujye mu bwiherero.
Gushaka kunyara cyangwa se kwihagarika, ni ibisanzwe ku mubiri, ari nayo mpamvu umuntu agira uruhago rwagenewe kubika inkari mu rwego rwo kurinda umubiri guhuzagurika uko inkari zije, ariko si buri gihe aho kunyara cyangwa kwihagarika haboneka iyo umuntu abishatse.
Kuba washobora gufunga inkari igihe gito ntacyo bitwara umubiri, gusa kumara igihe kirekire bishobora kugira izindi ngaruka zirimo no kongera ibyago byo kwibasirwa n’ubwandu bw’umuyoboro w’inkari, bitewe n’uko uko inkari zitinda mu ruhago bishobora kongera umubare wa bagiteri zihakurira.
Nubwo uruhago rw’umuntu rushobora kubika hagati ya mililitiro 400 na 500 (400-500ml; ni hagati y’agakombe n’igice na tubiri), uburyo rwuzuramo bugiye butandukana kuri buri muntu.
- Advertisement -
Kuzura k’uruhago biterwa n’impamvu nyinshi, akaba ari nayo mpamvu bigoye kumenya igihe nyacyo umuntu ashobora gufunga inkari.
Hari abantu bamwe bakunda gushaka kunyara cyane, bitewe na zimwe mu mpamvu zirimo kunywa amazi menshi cyangwa ibindi binyobwa cyane cyane ibirimo caffeine kuko bigira uruhare mu gutuma umuntu ashaka kwihagarika inshuro nyinshi.
Uko umuntu agenda asaza, niko n’imikorere y’uruhago igabanuka, gusa kunyaragura kenshi, kuribwa ugiye kwihagarika, cyangwa se kwinyarira udukari duke, byo bishobora guterwa n’uburwayi butandukanye, ari nayo mpamvu abantu bagirwa inama yo kujya kwa Muganga mu gihe babonye ibi bimenyetso.
Ibyagufasha gufunga inkari igihe bibaye ngombwa
Gerageza kwicara ahantu hamwe. Kugendagenda, gusimbuka cyangwa kwinyeganyeza cyane byongera ubushake bwo kumva ushaka kunyara.
Hindura ubushyuhe cyangwa ubukonje urimo. Kuba waba ushyushye cyangwa ukonje bishobora kukongerera ubushake bwo kumva ushaka kunyara. Akenshi gukonja cyane, nibyo byongera kumva ushaka kunyara.
Shaka ibikurangaza. Kuba washaka icyo uhugiraho; nko kuganira, gukina imikino kuri telephone cyangwa ibindi byose bigufasha gufunga inkari igihe kirekire.
Mu gihe ubonye ubwiherero ni ngombwa ko inkari zose zishira mu ruhago, bitabaye ibyo nyuma y’akanya gato urongera ugashaka kwihagarika.
Ibyo ukwiye kwirinda
Gukomeza kunywa. Iyo uruhago rwuzuye, gukomeza kunywa byongera ibibazo, kuko ibyo unywa bibura aho bijya bikabuza umubiri ubwisanzure.
Gukomeza ugendagenda bituma wumva ushaka kunyara cyane, niyo mpamvu ugomba iyo uhuye n’iki kibazo bigusaba kwicara ahantu hamwe.
Ibinyobwa byose birimo ikawa bikoresha cyane uruhago, bikaba byatuma wumva ushaka kunyara cyane. Niyo mpamvu ugomba kubyirinda.
Amazi ashyushye cyangwa ay’akazuyazi cyangwa se koga mu mazi menshi (piscine cyangwa ikiyaga) byongera kumva ushaka kunyara, akaba ari yo mpamvu atari byiza kujya mu mazi wafunze inkari.
Mu gihe ubona utabasha gufunga inkari n’igihe gito gishoboka, ni ngombwa kwegera umuganga w’indwara z’impyiko n’uruhago cyangwa se umuganga w’indwara z’abagore (gynecologist and urologist).
Src: healthline