Umuco ni kimwe mu biranga igihugu, ugatandukanya abawuhuje n’abanyamahanga, kandi ukaba ikiraro gihuza Abenegihugu. Ni muri urwo rwego hateguwe imurikamuco ku banyeshuri biga muri INES-Ruhengeri biganjemo abanyamahanga.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gashyantare 2023, witabirwa n’abanyeshuri basaga 300, baturuka mu bihugu 15 bitandukanye harimo n’u Butariyani.
Padiri Dr. Jean Bosco Baribeshya, Umuyobozi w’ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro INES-Ruhengeri, avuga ko intego yo gutegura uyu munsi ari ukugira ngo abahakorera n’abahigira basangire imico itandukanye.
Agira ati: “Mu muco ni ngombwa kubaha mugenzi wawe, nk’uko natwe biri mu ndangagaciro za Kinyarwanda. Mushyire imbere umurimo, musangizanye imico yanyu, mwiteza imbere, mwirinde n’ingeso mbi.”
- Advertisement -
Ramuli Janvier, umuyobozi w’Akarere ka Musanze, yibukije abitabiriye uyu muhango ko igihugu cy’u Rwanda cyubakiye ku muco, asaba abanyeshuri ndetse n’abandi bari aho, gukunda umuco w’ibihugu byabo baturukamo.
Yagize ati: “Umuco ni inkingi y’iterambere ry’igihugu, ndetse niwo uranga igihugu, ukaba ishingiro ry’ubumwe bw’abanyarwanda.”
Iri murikamuco ryabaye ku nshuro ya kabiri, akaba ari igikorwa ngarukamwaka aho abamurika umuco bibanda ku myambarire, guteka ndetse n’imbyino gakondo za buri gihugu.