Ubuhinzi nka kimwe mu bifite uruhare runini mu iterambere ry’Abanyarwanda, bukeneye ikoranabuhanga mu kuzamura umusaruro butanga, mu rwego rwo kwihaza no gusagurira n’amasoko.
Ni muri urwo rwego INES-Ruhengeri, nk’ishuri rikuru ry’ubumenyingiro, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, ryateguye umushinga w’ikoranabuhanga, witezweho kongera ubumenyi bw’abahinzi ndetse n’umusaruro w’ubuhinzi mu bwiza no mu bwinshi.
Ni umushinga wamuritswe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Werurwe 2023, witwa: “Farm to fork Supply chain and Ecosystem in Rwanda”, ukazamara umwaka umwe, ukazagezwa ku bahinzi batandukanye ndetse n’amakoperative y’ubuhinzi.
Uyu mushinga kandi biteganyijwe ko uzibanda ku buhinzi bw’imboga n’imbuto, ababukora bagahabwa ibikoresho by’ikoranabuhanga bibafasha mu kumenya ibikenerwa n’ibihingwa mu buryo bwifashishije imibare.
- Advertisement -
Bamwe mu bahinzi baganiriye n’itangazamakuru, bagaragaje akamaro uyu mushinga uzabagezaho nyuma yo gusobanurirwa uko umushinga uzakora.
Ingabire Julliette, umwe mu bazagerwaho n’uyu mushinga, avuga ko awishimiye, ndetse ko uburyo bwo gutubura imbuto y’ibirayi bugiye kugenda neza bitewe n’iri koranabuhanga bagiye kugezwaho n’umushinga.
Ati: “Nkatwe dutuburira imbuto y’ibirayi muri ‘green house’, tugiye kongera umusaruro ku buryo abahinzi babyo tuzabahaza, tugasagurira n’abanyamahanga, bityo n’abahinzi bongere umusaruro binyuze mu gukoresha imbuto nziza bazagezwaho.”
Akomeza agira ati: “Iri koranabuhanga rije ari igisubizo, kuko ibyo twakoraga kwari ukugereranya nta mibare dukoresheje.”
Mugira Devis, umwe mu bazatanga ikoranabuhanga rizakoreshwa muri uyu mushinga, avuga ko iyi gahunda izatuma abahinzi bongera umusaruro.
Ati: “Mpagarariye kompanyi(company) itanga ikoranabuhanga mu buhinzi rituma umugenerwabikorwa amenya ibyo akoresha, igihe abikorera ndetse n’ikigero gikwiye cy’ibyo igihingwa gikenera. Ni ikoranabuhanga rikoresha ama sensazi(sensers). Ibi bizatuma umuhinzi yunguka bitewe no kongera umusaruro.”
Fr. Dr. Baribeshya Jean Bosco, Umuyobozi wa INES- Ruhengeri ari nayo yateguye uyu mushinga, yavuze ko uje kongerera abahinzi ubumenyi mu by’ikoranabuhanga.
Ati: “Turacyafite abahinzi benshi bagihinga mu buryo bwa gakondo. Nka Kaminuza y’ubumenyingiro, turifuza kongerera ubumenyi abahinzi tukava muri gakondo tukajya mu buhinzi bugezweho. Uyu mushinga uzarangira tuwungukiyemo mu kunoza ubuhinzi bugezweho twongera umusaruro.”
Uyu mushinga watangijwe na INES-Ruhengeri, ku ikubitiro, uzakorana n’Amashyirahamwe(Cooperative) atanu y’Abahinzi mu buryo bw’igerageza, nyuma n’abandi bakazagerwaho bitewe n’uko intego y’umushinga izagerwaho.
Abitabiriye itangizwa ry’umushinga wateguwe na INES-Ruhengeri