Ikipe y’igihugu y’u Burundi y’umupira w’amaguru yahamagaye abakinnyi bane bakina muri shampiyona y’u Rwanda mu mikino ibiri ya gicuti ifite izahuriramo na Madagascar na Botswana muri uku kwezi kwa gatatu.
Abakinnyi bahamagawe barimo Nshimirimana Ismael Pitchou wa APR FC utaherukaga kwitabazwa n’umutoza Ndayiragiye Etienne ndetse n’umukinnyi wo hagati muri Gasogi United Muderi Akbar.
Aba ariko ntabwo babonetsemo Mvuyekure Emmanuel Manu wari umaze iminsi ari inkingi ya mwamba muri iyi kipe gusa utakibona umwanya wo kubanzamo muri Rayon Sports muri iyi minsi. Undi mukinnyi wa Murera utagaragara mu ikipe y’u Burundi ni Madjaliwa Mussa Aruna umaze amezi ane yaravunitse, nubwo yatangiye gukora imyitozo yoroheje.
- Advertisement -
Rukundo Onesime wa Police FC na Chaban Hussein Tchabalala wa As Kigali na bo bari mu bakinnyi 29 bahamagwe.
U Burundi buzaba buri kumwe n’u Rwanda muri Madagascar ariko ntabwo bizakina umukino wa gicuti. U Burundi buzahura na Madagascar tariki 22 mu gihe tariki ya 25 buzahura na Botswana, ibihugu byombi bizahura n’Amavubi.
Mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2026, Intamba mu rugamba ziza ku mwanya wa kane mu itsinda F n’amanota 3 aho irushwa atatu na Cote d’Ivoire ya mbere. Iyi, umukino ukurikira izahura na Kenya tariki ya 3 Kamena 2024.
Abakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Burundi