Umunyu gakondo uzwi nka “Gikukuru” ni ubwoko bw’umunyu w’amabuye karemano (natural rock salt), ukoreshwa hirya no hino mu Rwanda, mu Guteka ibiribwa bikomeye nk’inyama, isombe n’ibishyimbo, kugira ngo byihute gushya.
Uzwiho kuba urimo intungamubiri nyinshi, ugereranyije n’umunyu usanzwe. Uyu munyu ugaragara mu ibara ry’umukara, umuhondo, umutuku cyangwa ubururu, bitewe n’aho wavuye n’imyunyu iwugize.
Gikukuru ibonekamo imyunyu-ngugu nka Sodium na Chloride (nk’umunyu usanzwe), Calcium, Potasiyumu, Magnesium, Umuringa, Zinc, na Chromium.
Uyu munyu gakondo, ukiza indwara zitandukanye nk’inkorora, sinezite, uburibwe bwo mu nda n’izindi.
- Advertisement -
Ufasha kandi mu kugabanya umunaniro w’ubwonko, migreni, gufasha impyiko gusohora imyanda, isuku y’amenyo n’ubuzima rusange.
Abahanga mu by’imirire bavuga ko gikukuru ari umunyu mwiza kurusha usanzwe, kuko utunganyijwe gake kandi ugifite intungamubiri ziwugize uko wakozwe n’ubutaka cyangwa amabuye waturutsemo.
Ibintu 10 gikukuru ikoreshwa mu buzima bwa buri munsi
1. Gukaraba mu maso:
Ifumbwe ya gikukuru, ikoreshwa mu mazi akonje cyangwa ashyushye, kugira ngo ifashe mu kurwanya uduheri no guha uruhu kurabagirana.
2. Kuvura inzara zishwanyuka:
Gikukuru ivanzwe n’amavuta y’inka, ikoreshwa ku nzara, kugira ngo zigume gukomera no kudashwanyuka.
3. Kuvura ububabare bw’amenyo:
Koza amenyo ukoresheje gikukuru ikozwe nk’ifu, bifasha kugabanya uburyaryate no gukiza ibisebe byo mu kanwa.
4. Kugabanya umubyibuho ukabije:
Abakoresha gikukuru, bavuga ko ifasha igogorwa ry’ibiryo, bigatuma umubiri utabika ibinure byinshi.
5. Kworoshya uruhu rukakaye:
Abahanga mu binyabutabire, bemeza ko kuyikoramo isabune yoroheje bifasha uruhu rwumye n’urwa karande kugarura ubwiza.
6. Kuvura igituntu cyoroheje n’inkorora y’igihe kirekire:
Kuvanga Gikukuru mu mazi ashyushye ukayanywa cyangwa ukayitsirita, bifasha mu gusukura imyanya y’ubuhumekero.
7. Gukiza umunaniro w’amaguru:
Gukandagiza ibirenge mu mazi arimo gikukuru nyuma yo gukora urugendo ukananirwa, bifasha amaguru kuruhuka.
8. Kuvura iseseme n’impatwe:
Gikukuru ifasha igogorwa kugenda neza, bigatuma umuntu yisukura imbere mu nda.
9. Kurinda indwara z’uruhu:
Ubusanzwe Gikukuru, ikoreshwa nk’umuti w’uruhu rwibasirwa n’ibiheri, n’ibindi bikomere byoroheje.
10. Kurwanya umwuka mubi mu kanwa:
Gukoresha gikukuru usukura umunwa, bifasha gukuraho mikorobi ziwutera umwuka mubi.
Igikukuru ni kimwe mu bintu bike bikiboneka mu buryo buri karemano, kandi bishobora kugira akamaro kanini ku buzima bwa muntu, mu gihe kibungabunzwe kandi kigakoreshwa neza.