Ubushita bw’inguge (Monkeypox) ni virusi idasanzwe, isa n’indwara y’ibihara, yagaragaye bwa mbere muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu myaka ya za 1970, nk’uko byemezwa n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku Isi (OMS).
Kuba iyi ndwara yamaze kugera mu Rwanda, bikanemezwa ko hari abantu 2 nibura bamaze gufatwa nayo, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC), kirasaba buri wese kwitwararika cyane, kuko iyi ndwara imaze iminsi igaragara mu bihugu bitandukanye, birimo na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), ndetse no mu gihugu cy’u Burundi.
Muri Kanama 2022, nibwo bwa mbere Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko yiteguye guhangana n’icyo cyorezo cy’ubushita, ku buryo icyo gihe yashoye miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda ku ngengo y’imari, mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cy’indwara y’ubushita bw’inkende, cyari kimaze kugaragara hirya no hino ku Isi.
Nubwo RBC yamaze gushyiraho abaganga basuzuma ndetse bakabaza ibibazo abantu bijyanye n’iyo ndwara, no kuba hari gushakwa inkingo zahabwa abafite ibyago byinshi byo kuba bakwandura iyi ndwara, iki kigo kirasaba abanyarwanda kongera gukomeza umuco wo gukaraba intoki kenshi gashoboka ukoresheje amazi meza n’isabune, no kwirinda imibonano mpuzabitsina n’uwagaragayeho ibimenyetso by’iyi ndwara.
- Advertisement -
Dr Edson Rwagasore, ushinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo muri RBC, avuga ko iyi ndwara y’ubushita bw’inkende, ari indwara yandura cyane, binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa se binyuze mu gukora ku matembabuzi y’umuntu waba ufite ubwo burwayi.
Dr Edson kandi avuga ko iyi ndwara ishobora kwandurira mu mibonano mpuzabitsina, mu gusomana cyangwa se mu gusuhuzanya n’uyirwaye.
Bimwe mu bimenyetso biranga urwaye iyi ndwara, harimo kugira ibiheri ku mubiri biryaryata, bikunze gufata imyanya ndangagitsina, mu maso, mu biganza no mu maguru, kugira umuriro, kubabara umutwe, kuribwa mu ngingo no kugira amasazi.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku Isi, rigaragaza ko u Rwanda rwagaragaje intambwe nziza mu kwitegura guhangana n’iyi ndwara yamaze gutangazwa nk’ikibazo kibangamiye ikiremwamuntu.
Dr. Brian Chilombo, uhagarariye OMS mu Rwanda, avuga ko imyitwarire y’inzego z’ubuzima z’u Rwanda mu gihe cya Covid19, itanga icyizere mu guhangana n’izindi ndwara zakwaduka nk’iyi ya Monkeypox.
Muri rusange, Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko, ibikorwa byo kwitegura guhangana n’iyi ndwara bifite ingengo y’imari ya miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda.
Abantu barenga ibihumbi 41, nibo bamaze gusanganwa iyi ndwara, mu bihugu 98 hirya no hino ku Isi, ikaba yiganje cyane cyane, mu bihugu bya Amerika, Espagne n’Ubudage.