Kuwa 09 Ukuboza 2022, nibwo umuhanzikazi Céline Marie Claudette Dion w’imyaka 54 y’amavuko, yatangaje ko ahagaritse ibitaramo byose yari afite ku mugabane w’i Burayi, byari kuzaba mu mpeshyi ya 2023, bikaba byimuriwe muri 2024, kubera indwara ya ‘Stiff Person Syndrome.’
Iyi ndwara itagira umuti, ifata imitsi ijyana amaraso mu bwonko, ndetse no mu rutirigongo, bigatuma imitsi ijyana amakuru ku bwonko idakora neza.
Abashakashatsi ntibaremeza neza igitera iyi ndwara, gusa bavuga ko ifitanye isano n’izindi ndwara zituma ubwirinzi bw’umubiri budatandukanya utunyangingo tw’umubiri n’utuvuye hanze, bigatuma ubwirinzi bwawo bwibeshya, bukibasira utunyangingo dusanzwe.
Ikigo NINDS (National Institute for Neurological Disorders and Stroke), kivuga ko iyi ndwara irangwa no gukanyarara kw’imitsi, ku buryo umuntu atabasha kunama cyangwa kwihindukiza, kugira uburibwe mu mitsi ndetse akaba yatitira ku bice bimwe na bimwe by’amaboko cyangwa amagaguru.
- Advertisement -
Ibi bituma uyirwaye atabasha kuvuga cyangwa kuva mu mwanya umwe ajya mu wundi.
Ikindi, ntashobora kuva mu nzu ngo ajye hanze ahantu hari urusaku, kuko amahoni y’imodoka amubangamira ndetse ikintu cyose gituma agira amarangamutima azirana na cyo.
Ibi iyo bibaye, bishobora gutuma imitsi yikoresha bidaturutse ku mahitamo ye.
Na none kandi uyirwaye ashobora kugaragaza imyifatire idasanzwe, ku buryo amera nk’ufite ubumuga bw’ingingo.
Abarwaye iyi ndwara bitura hasi kenshi, ndetse nta bushobozi bwo kwiramira baba bafite, ibintu bishobora gutuma bakomereka cyane rimwe na rimwe bakaba bahatakariza n’ubuzima.
N’ubwo iyi ndwara nta muti ifite, abayirwaye bahabwa ibinini bivura ibimenyetso gusa, harimo ibituma abasha kwihanganira urusaku, ububabare n’ibindi.
Iyi ndwara idakunze kugaragara ku bantu benshi, ni yo yafashe umuhanzikazi Céline Marie Dion ufite ibihembo bitanu bya Grammy na bibiri bya Academy Awards.
Uyu muhanzikazi yavuze ko yari amaze iminsi atameze neza, rimwe na rimwe yananirwaga kuvuga neza no kugenda.
Mu 1989, ubwo uyu muhanzikazi yari afite imyaka 21, yagize ikibazo cyo kurwara umuhogo abura ijwi, n’ubwo yaje kuvurwa agakira.