Nubwo ntacyo waheraho ngo wemeze ko umwana wawe azaba umuhanga nka Einstein cyangwa Banyaga nk’uko bavugwa mu bahanga, ariko hari ibyo wagakoreye umwana wawe uko agenda akura byamufasha kuzamura igipimo cye cy’ubwenge.
Muri byo harimo imikino inyuranye, n’ibindi bintu bisaba umwana gutekereza, bityo ubwonko bwe bugakanguka.
Kuva umwana avutse kugeza yujuje imyaka ibiri, ubwonko bwe bukura vuba vuba kuko niho yigira kugenda no kuvuga.
Hagati y’imyaka itatu n’itanu burongera bukagabanya umuvuduko mu mikurire, ahubwo bugatangira kumusanisha n’ahamuzengurutse.
- Advertisement -
Muri iyi nkuru, tugiye kugaruka ku bintu binyuranye ugomba gukora no gutoza umwana wawe uri mu myaka irenze itatu kugira ngo umutegurire kuba umunyabwenge.
- Kumuba hafi
Ibi byitwa mu cyongereza “one-on-one time”. Iki nicyo kintu cya mbere ababyeyi basabwa kugira ngo bakuze ubwenge bw’abana babo; nyamara kubera ubuzima usanga umwanya ababyeyi bamarana n’abana babo ugenda uba muke.
Nubwo muri iki kigero umwana aba akeneye ubwisanzure, nyamara igihe umara uri kumwe na we kimufasha kukwigiraho byinshi. Niyo waba uri mu turimo two mu rugo, ni byiza ko aba ari hafi yawe, kuko bimufasha kwaguka mu bwenge.
2. Kumusomera igitabo
Nubwo uba uzi ko atabiha agaciro ibyo umusomera, nyamara bituma ubwonko bwe bukora cyane. Uretse no kuzamura igipimo cy’ubwenge kandi, binafasha umwana kumenyera gusoma no kubikunda ku buryo iyo ageze mu ishuri bitamugora. Binamwigisha kandi imivugire y’ururimi kavukire.
Mu guhitamo ibitabo umusomera, ni byiza guhitamo ibitabo birimo inkuru zo mu kigero cye, ibyigisha kubara, inyuguti zose, n’ibitabo bisaba kugira imyitozo yoroshye ukora nko guhuza ibintu, n’ibindi.
3. Imikino yo kwigana
Nubwo bitangira akiri muto, ariko ahanini hagati y’imyaka itatu n’itanu, niho abana batangira ibyo twita “gukina iby’abana”.
Niho usanga umwana yarigize Rambo, Jet-Lee, gukina Papa na Mama, n’ibindi. Akenshi imikino bakina iba ihura n’ubuzima barimo, ibibazengurutse, n’ibyo babona.
Nubwo iyo mikino iba isa n’ishekeje, nyamara ifasha umwana kumenya kugira inshingano.
Nubona umwana ari gukora imodoka, yubaka amazu, yigize umupolisi ku muhanda, burya aba ari gukoresha ubwonko bwe. Iyi mikino rero inamufasha mu mivugire, kuko ibyo byose abikora anavuga.
4. Gusabana
Uko umwana asabana na bagenzi be, mu mikino bakira, uko basurana nk’abaturanyi, bimufasha kongera ubumenyi bwe.
Gusa na none, ubushakashatsi bwerekana ko abana badakunze kugaragaza gusabana cyane ari bo bagira igipimo cy’ubwenge kiri hejuru, bagatsinda cyane mu ishuri, nyamara ugasanga bwa bwenge nta cyo bubamariye, kuko baba bazi byinshi ariko kubera kudasabana bikabaheramo.
Usanga kandi ubuzima bwabo butaba bukomeye barwaragurika, ndetse no mu kazi bakagakora nabi kubera kuba nyamwigendaho.
Niyo mpamvu gushishikariza umwana wawe gukina n’abandi no gusabana na bo ari ingenzi mu kumutegurira ahazaza he.
5. Imikino nkarishyabwenge
Imikino imwe n’imwe ibereyeho gushimisha no gusetsa gusa, ariko habaho n’imikino ifasha ubwenge gukura no gutekereza.
Ku bantu bakuru, iyo mikino ni nko gukina igisoro, amakarita, damme, n’indi mikino isaba gukoresha ubwonko. Ku bana naho, iyo mikino ibaho ibafasha gukoresha ubwonko, dore ko iba ari imikino ifite amategeko ayigenga.
Uretse kuba iyo mikino ifasha ubwonko gukura kandi inafasha umwana kumenya kwihangana iyo atsinzwe ntiyivumbure, kandi agaharanira kuza gutsinda umukino ukurikiraho.
Hari ibikoresho bimwe na bimwe biba bigenewe gukinwa n’abana, bikaba bisaba kubiterateranya hakavamo ikintu (jigsaw puzzle), ku bana ni byiza kumuha ibyo bikinisho ariko bikoze muri purasitike ku buryo bitamwangiza.
6. Kumwigisha urundi rurimi
Ubushakashatsi bwerekana ko abana bafata vuba ururimi rundi bigishijwe kurenza abantu bakuru. Niyo mpamvu usanga mu mashuri y’ikiburamwaka abana bahiga, bafata vuba ibyo bigishijwe ibyo mu zindi ndimi.
Gusa na none ukibuka ko ururimi kavukire ari rwo umwana azakura avuga anumvana abantu benshi, bityo ukaruha umwanya wa mbere.
Icyitonderwa
Kuri ubu bitewe n’iterambere usanga za telefoni zizamo imikino inyuranye ndetse na za porogaramu za tereviziyo zibamo ibiganiro by’abana. Ibi nubwo ari byiza, ariko ntabwo byagasimbuye uburyo busanzwe ndetse byo bigahabwa umwanya muto, kuko na ruriya rumuri ruba rurimo rushobora kwangiza amaso y’abana.
Aho kugura abonnement ya tereviziyo y’ibiganiro by’abana, wakaguze ibikinisho bijyanye n’imyaka ye ndetse bimufasha kuzamura ubwenge bwe.
Muri byose na hose, inshingano zawe nk’umubyeyi ni ukuba umwana hafi, kumufasha mu mikino imwe n’imwe unamwigisha uko ikinwa, ijyanye n’ikigero cye, ndetse ukanamusomera igitabo byibuze buri munsi mbere yo kuryama.
Ibi tuvuze si byo gusa byafasha umwana gukura mu bwenge, hari n’ibindi wakora binyuranye, gusa byose bikaba bigamije gutuma ubwenge bwe bukura kandi bugakora neza.