Mu mwiherero w’ikipe ya Rayon Sports wamaze iminsi 2, perezida w’iyi kipe, Uwayezu Jean Fidele yasabye abayobozi b’amatsinda y’abafana ko niba babona hari icyo yakoze bazongera bakamwamamaza bakamutora.
Uyu mwiherero w’iyi kipe wabaye ku wa Gatandatu no ku Cyumweru tariki ya 18 na 19 Gicurasi aho wabereye mu Karere ka Nyanza aho witabiriwe n’abayobozi b’amatsinda y’abafana.
Wari wateguwe ku bufatanye n’umufatanyabikorwa mukuru w’iyi kipe, Skol mu rwego rwo kurebera hamwe uko umwaka w’imikino wa 2023-24 wagenze.
- Advertisement -
Muri iyi minsi ibiri bakaba baraganiriye ku ngingo zigera kuri 5 z’ingenzi harimo kurebera hamwe uko umwaka w’imikino wa 2023-24 wagenze aho bemeye ko ikipe y’abagabo yitwaye nabi.
Baje gusanga impamvu nyamukuru yatumye umusaruro utagenda neza ari uko iyi kipe yatakaje abakinnyi kandi bakomeye muri shampiyona hagati barimo kapiteni Rwatubyaye Abdul, Joackiam Ojera na Heritier Nzinga Luvumbu.
Ikindi cyaganiriweho ni uburyo uyu mwaka ikipe yazagura abakinnyi beza kandi bashoboye, batoye komite yo kuzajya igura abakinnyi aho igizwe n’abantu batatu ari bo umutoza Kayiranga Baptiste na Migambi ni mu gihe undi bazamwongeramo nyuma. Ni mu gihe hazanashyirwa imbaraga mu gutegura abakinnyi bakiri bato bazagenderwaho mu myaka iri imbere.
Ingingo y’amatora cyane ko manda ya Uwayezu Jean Fidele izarangira mu Kwakira 2024, na yo yaganiriweho. Uwayezu Jean Fidele yababwiye ko niba babona hari icyo yabakoreye bazongera bakamutora ariko babona ntacyo yabamariye bazazana undi agakomereza aho yageze.
Habayeho kandi gusura mu Rukari i Bwami ari n’aho bahembeye abakinnyi bitwaye neza aho mu bagore hahembwe Mukandayisenga Jeannine Kaboy ni mu gihe mu bagabo hahembwe Muhire Kevin.
Harebwe kandi ku mikoranire ya Rayon Sports na Skol bamaze imyaka 10 bakorana uko yagenze, ibyagenze neza ndetse n’ibitaragenze neza. Mu rwego rwo gukomeza gufasha Rayon Sports, Skol yemeye gufasha Rayon Sports ibagurira abakinnyi 3 basatira izamu ni mu gihe umutoza wa Rayon Sports, Julien Mette azahaguma.