UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 3 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Ibibuga by’Umupira w’amaguru 10 byakira Abantu benshi ku Isi
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Ibibuga by’Umupira w’amaguru 10 byakira Abantu benshi ku Isi

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 16/01/2024 saa 12:55 PM

Ni ibikorwa bicye bishobora kuzuza stade nk’umukino w’umupira w’amaguru. Mu by’ukuri, umupira w’amaguru niwo mukino ukunzwe cyane ku isi, ufite abakunzi bagera kuri miliyari 3.5.

Ntabwo bitangaje rero ko stade yakira imikino y’umupira wamaguru igomba kuba ishobora kwakira abantu benshi. Rimwe na rimwe bibaho ko ingano y’imbaga ku mikino ishobora no kurenga ibihumbi ijana (100,000).

Urugero, mu 1950, abafana bagera ku bihumbi magana abiri (200,000) bari bateraniye muri Stade ya Maracana muri Brazil kugira ngo barebe umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cya FIFA wahuzaga Brazil na Uruguay, agahigo mu mateka y’isi nk’umukino witabiriwe n’abantu benshi bahuriye muri stade imwe.

Ibibuga by’umupira w’amaguru byakira abafana benshi ku isi

Muri iki gihe, ibibuga binini ku isi bishobora kwakira imbaga y’abafana bagera mu bihumi ijana. Uyu munsi Umurengezi.com  yateguye urutonde rw’ibibuga icumi byambere byumupira wamaguru ku isi kubushobozi.

- Advertisement -

10. Borg El Arab Stadium – 86,000

Sitade ya Borg El Arab iherereye mu gihugu cya Egypt, yuzuye mu 2007, irashobora kwakira abantu bagera ku bihumbi mirongo inani na bitandatu (86,000).

Ni stade ya kabiri nini muri Afurika nyuma FNB Stadium turi buze kubona kuri uru rutonde, kandi yubatswe mu rwego rwo guhatanira kwakira imikino y’igikombe cy’isi cya 2010 cyaje kubera muri Afurika y’Epfo.

Iyi stade yakiriye abantu b’ubushobozi bwayo bwose mu mwaka wa 2017 ubwo Misiri yatsindaga Congo mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cyabereye mu Burusiya ibitego bibiri kuri kimwe (2 – 1) ku itariki 8 Ukwakira 2017.

9. Bukit Jalil National Stadium – 87,411

Sitade y’igihugu ya Bukit Jalil iherereye i Kuala Lumpur, umurwa mukuru wa Malaysia. Yuzuye mu 1998 kugirango yakire imikino ya Commonwealth y’uwo mwaka, ubu ni stade nini muri Aziya y’epfo.

Ikibuga cyakiriye amarushanwa mpuzamahanga atandukanye y’umupira w’amaguru, none ubu ni ikibuga gikoreshwa n’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Malaysia.

Ishobora kwakira abafana bagera ku bihumbi mirongo inani na birindwi na magana ane na cumi n’umwe (87,411).

8. Estadio Azteca – 87,523

Iyi stade ya Azteca iherereye mu mujyi wa Mexico, yubatswe mu 1966. Iyi stade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku bihumbi mirongo inani na birindwi na magana atanu na makumyabiri na batatu (87,523).

Stade yakiriye ibikombe bibiri by’isi mu 1970 no mu 1986, ndetse n’andi marushanwa mpuzamahanga y’umupira wamaguru, nka FIFA Confederations Cup na Gold Cup.

Iyi stade kandi mbere yo kuvugururwa yari ifite ubushobozi bwo kwakira abafana bagera ku bihumbi ijana na birindwi na magana ane na mirongo icyenda na bane (107,494).

7. Wembley Stadium – 90,000

Stade ya Wembley iherereye I London mu gihugu cy’Ubwongereza, ifite ubushobozi bw’abafana ibihumbi mirongo icyenda (90,000).

Stade yambere ya Wembley yubatswe bwa mbere mu 1923 ariko yaje kuvugururwa ubu ikaba uru mu ma stade ya mbere afite ikoranabuhanga rihambaye I burayi.

Iri vugururwa ryabaye kuva mu 2002 kugeza 2007. Buri mwaka, Wembley yakira umukino wa nyuma w’igikombe cy’umupira w’amaguru kizwi ku izina rya FA Cup.

6. Rose Bowl – 92,542

Stade ya Rose Bowl iherereye i Pasadena, muri California. Iyi stade imenyerewe cyane mu mikino ya American Football ariko ishobora no kwakira imikino y’umupira w’amaguru.

Iyi stade kandi yakiriye imikino ibiri ya nyuma y’igikombe cy’isi cya FIFA. Yubatswe bwa mbere mu 1922 ijyenda ivugururwa.

Uyu munsi wa none, Rose Bowl ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi mirongo icyenda na bibiri na magana atanu na mirongo ine na babiri (92,542).

5. FNB Stadium – 94,736

FNB Stadium ni stade nini y’umupira w’amaguru muri Afurika, ikaba iherereye mu mujyi wa Johannesburg wo muri Afurika y’Epfo.

Iyi stade kandi izwi ku izina rya Soccer City, stade yuzuye mu 2009 kugirango ishobore kwakira imikino y’igikombe cy’isi cya FIFA 2010.

Iyi stade yahozeho kuva cyera, ahubwo havuguruwe stade ya mbere yubatswe mu 1989, mu bihe cya Apartheid. Ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi mirongo icyenda na bine na magana arindwi na mirongo itatu na batandatu (94,736).

4. Camp Nou – 99,354

Camp Nou ni stade y’ikipe y’umupira wamaguru izwi cyane kubera ikipe ya FC Barcelona. Camp Nou ifite icyicaro i Barcelona, mu gihugu cya Espanye, ni stade nini y’umupira wamaguru mu Burayi.

Ifite ubushobozi bwo kwakira abafana bagera ku bihumbi mirongo icyenda n’icyenda (99,354). Ubusanzwe Camp Nou yubatswe mu 1957, Camp Nou irimo kwiyubaka cyane.

Mubyukuri, stade yubahwa cyane n’abafana nk’igicumbi cy’amateka y’iyi kipe.

3. Melbourne Cricket Ground – 100,024

Nk’uko izina ryayo ribivuga, Melbourne Cricket Ground ni stade ihabwa akabyiniriro ka “The G”, iherereye i Melbourne, muri Australia, yateguwe mbere na mbere kwakira imikino ya Cricket kuva mu 1853.

Nubwo bimeze bityo ariko, stade yakiriye ibindi birori, harimo n’imikino y’umupira w’amaguru. Mu 1997, ikibuga cyakiriye umukino wambere wa FIFA wemewe n’umupira wamaguru mpuzamahanga, wari umukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi hagati ya Australia na Iran.

Yakiriye kandi imikino irimo amakipe azwi cyane yo mu Burayi, nka Manchester United na Juventus. Ikibuga cya Melbourne Cricket Ground gifite ubushobozi bwo kwakira abafana bagera ku bihumbi ijana, n’abantu makumyabiri na bane (100,024).

2. AT&T Stadium – 105,000

Sitade ya AT&T izwi cyane ku ikipe ya Dallas Cowboys wo muri Amerika, iyi stade ikorerwamo ibintu byinshi harimo no kuba ishobora gukoreshwa ku mikino imikino y’umupira w’amaguru.

Iyi stade iherereye muri Arlington, muri Texas, ikaba ariyo ifite ikibuga nicyo kibuga kinini cyiganjemo isi. Hagati ya stade harimo televiziyo nini binavugwa ko ari imwe mu nini ku isi.

Stade ya AT&T ifite ubushobozi bwo kwakira abafana bagera ku bihumbi ijana na bitanu (105,000), ikaba iya kabiri mu ma stade yose y’umupira w’amaguru ashobora kwakira abafana benshi.

1. Rungrado First Of May Stadium – 114,000 – 150,000

Ikibuga kinini cy’umupira w’amaguru ku isi giherereye mu gihugu cya Koreya ya Ruguru. Ikibuga cya Rungrado First Of May giherereye i Pyongyang, umurwa mukuru wa Koreya ya Ruguru.

Rungrado ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi ijana na cumi na bine (114,000), ariko ibyo byakomeza kuba binini kwisi.

Iki kibuga cyafunguwe ku mugaragaro mu 1989. Iki kibuga kandi cyavuguruwe mu mwaka wa 2014 cyongera gufungura gukoreshwa muri 2015.

Izi nizo Stade nini kuri iyi si dutuye zishobora kwakira umupira w’amaguru, zikaba ziherereye mu mpande zose z’isi. Akaba ari nta mugabane udafite stade kuri uru rutonde.

Icyakora ibibuga twavuze haruguru ntago ariko byose byagenewe gukinirwamo umupira w’amaguru ahubwo harimo ibyakorewe indi mikino ariko bikaba bishobora kwakira imikino y’umupira w’amaguru. Urugero twaviga nka Rose Bowl cyangwa Melbourne Cricket Ground.

Irebana na: home
Muhire Jimmy Lovely January 16, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Utuntu n'utundi

Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi

Hashize 3 weeks
Utuntu n'utundi

Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye

Hashize 1 month
Utuntu n'utundi

Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?

Hashize 2 months
Politiki

Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika

Hashize 3 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?