Nyuma y’uko hacicikanye amakuru avuga ko kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umukino w’intoki wa Basketball, ari mu rukundo na mugenzi we bahuje igitsina, benshi ku mbuga nkoranyambaga bakabyamaganira kure, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Hon. Bamporiki Edouard nawe yagize icyo abivugaho.
Mu kiganiro cy’urubuga rw’imikino cyatambutse kuri RBA kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Nyakanga 2021, Hon. Bamporiki abajijwe kuri kapiteni Tierra Monay n’umukunzi we Amanda Thompson, yavuze ko we nta gikuba cyacitse abibonamo.
Agira ati, “Nta muhango nabonye. Buriya mu Rwanda igikuba gicika iyo itegeko ryapfuye, iyo umuhango w’Abanyarwanda wabaye uko udasanzwe uba. Naho bindi byo abantu bazifotoza, badutere ururondogoro. Abantu bazikorera ibyo bashatse kuko ariko baremwe. Ntabwo rero ikintu cyose kizajya kiza ngo duhaguruke ngo umuco wacu uracitse.”
Hon. Bamporiki, akomeza avuga ko nta tegeko ryapfuye, kuko nta muntu wabashingiye. Ati, ”Nta mukozi w’Imana wagiye kubaramburaho ibiganza. Si ngombwa gufata abana babiri bafite uko baremye, bafite uko biyumva ngo tubakoreho ikiganiro, twaba dutakaje umurongo (Focus) y’ibindi urubyiruko rwacu rukeneye byinshi. Buriya abana b’Abanyarwanda iyo akura uramubwira ngo ibi bintu ni bibi, akagira aho arererwa mu muryango.”
- Advertisement -
Hon. Bamporiki mu kiganiro yagiranye na RBA yavuze ko ibyabaye ntawe ukwiye kubitindaho
Tierra Monay n’umukunzi we Amanda Thompson bemeranyije kurushinga bakabana nk’Umugabo n’umugore nubwo bose ari abagore, tariki ya 21 Gicurasi 2021 nk’uko bigaragara ku mafoto bashyize ku nkuta zabo za Instagram, ibi birori bikaba byarabereye ahitwa New Orleans muri Leta ya Louisiana, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yaterewe ivi n’umukunzi we bemeranya kubana akaramata