Amakipe yombi yahuriye mu mukino wa ½ cy’Irushanwa ry’Igikombe cy’Intwari ‘Heroes Cup 2024’ wabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 28 Mutarama 2023, kuri Kigali Pelé Stadium.
Ni umukino watangiranye ingufu ku makipe yombi ndetse cyane ko kuri APR FC yari yabanjemo abakinnyi bayo benshi badasanzwe babanza mu kibuga barimo Solomon Bindjeme, Kategaya Elie n’abandi.
Ku munota wa gatatu gusa, Nshimirima Ismaël ’Pitchou’ yakoze amakosa ntiyumvikana n’umunyezamu Pavelh Ndzila, byari bigiye gutuma Solomon Adeyinka awumuterana mu izamu.
- Advertisement -
APR FC yahise izamukana umupira wihuta igana ku izamu, Ndikumana Danny ageze mu rubuga rw’amahina aterekwa hasi na Nduwayo Valeur, umusifuzi Dushimimana Eric ahita atanga penaliti.
Ndikumana Danny wa APR FC na Solomon Adeyinka wa Musanze FC batsinze ibitego byatumye amakipe yombi anganya 1-1, zigakiranurwa na penaliti zagejeje Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari.
Kuva kuri uyu munota Musanze FC yahise iva inyuma ijya gushaka uko yakwishyura iki gitego hakiri kare cyane.
Iyi kipe yo mu Karere ka Musanze yabonye uburyo bw’igitego bwabonetse ku munota wa 18 ku ishoti rikomeye ryatewe na Kapiteni, Ntijyinama Patrick waritereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko Pavelh Ndzila arishyira muri koruneri.
Byasabye umunota wa 30 kugira ngo Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yongere kugera imbere y’izamu, ubwo Fitina Omborenga yashukaga umunyezamu wa Musanze FC, Muhawenayo Gad, ariko na we akabyitwaramo neza akawushyira hanze.
Musanze FC na yo yahushije igitego mu mpera z’igice cya mbere ubwo Kokoete Udo Ibiok yahereza umupira Solomon Adeyinka wari kumwe n’umunyezamu Pavelh ariko ananirwa gutsinda.
Naho mu gice cya Kabiri cyatangiranye gusatira kwa Musanze FC yahushije igitego ku ishoti ryatewe na Adeyinka ariko Pavelh arirambura awushyira hanze muri koruneri.
Uku gusatira kwa Musanze FC kwatumye umutoza wa APR FC, Thierry Froger, ahita ahagurutsa Shaiboub Ali, Kwitonda Alain na Mugisha Gilbert bajya kwishyushya.
Umutoza wa Musanze FC ku munota wa 60, yakoze impinduka akura mu kibuga Bertrand Ebode ashyiramo Tuyisenge Pacifique.
Ni mu gihe umutoza wa Apr fc yakuyemo Kategaya Elie, Sulei Sanda na Ndikumana Danny ashyiramo Mugisha Gilbert, Shaiboub Ali na Kwitonda Alain ‘Bacca’
Izi mpinduka zikimara gukorwa Mugisha Gilbert yateye Coup-frank ayihereza Shaiboub wateretse umupira mu izamu ariko umusifuzi wo ku ruhande Nsabimana Patrick amanika igitambaro avuga ko yaraririye
Musanze FC yatsinze igitego cyo kwishyura cyinjijwe na Solomon Adeyinka ku munota wa 68. Ni igitego cyabanje guteza imvururu kuko umupira wahinguranyije inshundura.
Amakipe yombi yananiwe kubona igitego cy’intsinzi ajya guhitamo abakinnyi bagomba kuyifasha gukiranurwa na penaliti. Ku ruhande rwa Musanze FC, Nkulinziza Felicien yahise ahusha penaliti ya kabiri na Kwizera Trésor ahusha iya kane mu gihe APR FC yari yatsinze izayo, ihita isezererwa.
APR FC igomba gukina umukino wa nyuma uzaba ku Munsi w’Intwari uteganyijwe kuba tariki ya 1 Gashyantare 2024, igahura n’iva hagati ya Rayon Sports na Police FC.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ni yo iheruka kwegukana iki gikombe cyaherukaga kuba mu 2020.