Ikipe y’igihugu ya Handball yitegura umukino wa mbere w’igikombe Cy’Afurika kiza gutangira kuri uyu munsi irakina na Cape Verde .
Iyi kipe yaraye ikoze imyitozo yabaye saa 14h00’ ibera muri Gymnase ya mbere ya Cairo Stadium yakira abantu ibihumbi 20 akaba ari na yo u Rwanda ruza gukiniraho na Cape Verde saa 14h00’.
Abakinnyi bose uko ari 18 u Rwanda rwahagurukanye bakaba bameze neza, bariteguye nta n’umwe ufite ikibazo cy’imvune.
Umutoza Bagirishya Anaclet, yavuze ko bameze neza kandi biteguye gukora amateka.
- Advertisement -
Ati “imyitozo yose yageneze neza, turayisoje kugeza aka kanya nta mvune dufite abakinnyi bameze neza, biteguye gutangira igikombe cy’Afurika kugira ngo banakore amateka mashya ku Rwanda kuko ari ubwa mbere tugiye gukina iki gikombe.”
Yakomeje avuga ko nubwo Cape Verde ari ikipe nziza ariko na none itabateye ubwoba.
Ati “ntabwo Cape Verde ifite amateka hambaye muri iri rushanwa, ni ku nshuro ya 3 igiye kwitabira ariko inshuro zose 2 yajemo zabanje, yaje itungurana ikora ibidasanzwe, natwe rero birashoboka ko dushobora gukora ibidasanzwe tukagira amateka twubaka.”
Anaclet yavuze ko bagize amahirwe yo kureba imikino ya Cape Verde yaba amarushanwa ndetse n’imikino ya gicuti, bagerageje kwiga amayeri yabo akaba yizeye ko abakinnyi biteguye kuyitsinda.
Iki gikombe kigiye kuba ku nshuro ya 26 kiratangira uyu munsi tariki ya 17-27 Mutarama 2024, kibere muri Gymnase 2 zose ziri muri Cairo Stadium
U Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Zambia, Cape Verde ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.