Mutezinka Claudine w’imyaka 38 wari ucumbitse mu mudugudu wa Bitare, akagari ka Cyabagarura, mu murenge wa Musanze, yapfuye nyuma yo gukora impanuka akabura ubutabazi bwihuse.
Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 26 Werurwe 2021, ahagana saa cyenda z’amanywa, mu mudugudu wa Bucuzi, akagari ka Kabeza, umurenge wa Cyuve, mu karere ka Musanze, habareye impanuka y’Imodoka yo mu bwoko bwa Coaster ifite Plaque RAE 238 yari itwawe na Ngamije Abdou, ikagonga umunyonzi witwa Munyambonera Damien, uwo yaratwaye Mutezinka Claudine akahasiga ubuzima.
Umunyamakuru w’UMURENGEZI.COM akigera ahabereye iyi mpanuka, yasanze iyi modoka yakoze impanuka kimwe n’iyo byari kumwe zitwaye abanyeshuri bari bavuye mu mujyi wa Kigali baje mu rugendoshuri mu Kinigi, imwe yamaze kugonga zikikomereza ntihagire n’ubutabazi bakorera uwari umaze kugongwa, bamusiga akiryamye aho bamugongeye ashungewe n’abaturage baguye mu kantu.
Munyambonera Damien warutwaye ku igare Mutezinka Claudine, yabwiye UMURENGEZI.COM ko Coaster yamuturutse inyuma ikamukubita ishaka kubisikana na Daihatsu yari uturutse imbere ye.
- Advertisement -
Ati, “Coaster yaduturutse inyuma yihuta cyane ishatse kutunyuraho, ihurirana na Daihatsu yazamukaga, ariko kubera ubuto bw’umuhanda yadukubise tugwa hirya y’umuhanda irikomereza biba ngombwa ko dutabaza, Polisi yari mu muhanda niyo yamuhagaritse na mugenzi we warutwaye indi Coaster.”
Imodoka yo mu bwoko bwa Coaster (iy’imbere) niyo yagonze Mutezinka, zombi zikomeza kwigendera
Umwe mu babyeyi bamugezeho mbere bakagerageza no kumukura mu muhanda, ariko utifuje ko amazi ye atangazwa, yabwiye igitangazamakuru cyacu ko gutinda k’ubutabazi bishoka kuba ari byo byatumye Mutezinka Claudine yitaba Imana.
Ati, “Impanuka yabereye hafi y’iwanjye, ariko urebye igihe iyo mpanuka yabereye n’uburyo twahamagaye imbangukiragutabara ku bitaro bya Ruhengeri, igatinda kuhagera , bikagera aho hitabazwa ivatiri ya Polisi(Traffic Police) ntabwo yari kubaho kuko hashize hafi iminota 30 akiryamye aho yagongewe, kandi na Coaster yamugonze igihagaze hafi aho ntimujyane kwa muganga.”
Ubutabazi bwatinze kuza biba ngombwa ko hifashishwa imodoka ya Police mu kujyana Nyakwigendera kwa Muganga
Umuvugizi wa Polisi wungirije Chief Supertendant(C/SUPT) Afurika Sendahangarwa Appollo yasabye abakoresha umuhanda kwitwararika amategeko yawo birinda umuvuduko.
Ati, “Impanuka yabaye koko, umugore warutwawe ku igare aza gusiga ubuzima muri iyo mpanuka. Icyo dusaba abaturage nuko abakoresha umuhanda bajya bawukoresha barengera ubuzima bwabo. By’umwihariko, abatwara abagenzi ku magare na Moto bakirinda ko abo batwaye bicara bashyize amaguru mu muhanda(bitambitse), ahubwo bakicara bisanzuye amaguru yabo atari mu muhanda.”
Chief Supertendant Sendahangarwa kandi asaba abantu bose kujya bakora ubutabazi bwihuse ku bakoze impanuka cyangwa se undi wese ugize ibyago.
Ati, “Icyo twasaba abantu nuko bajya bagira ubumuntu bakajya batabara umuntu wese ugize ibyago, kuko n’umuco nyarwanda urabishimangira ndetse n’amategeko akaba abihanira. Ushobora guca ku mutu uri mu kaga ntumutabare, wagera imbere nawe ugahura n’ibyago nk’ibyo mugenzi wawe yahuye nabyo. ”
Nubwo Polisi yagerageje gutabara ku gihe yabimenyesherejweho bisa nk’aho bitinze, ikageza uwakomeretse kwa muganga, byarangiye Mutezinka Claudine bivugwa ko yaratwite inda y’amezi 7, ashizemo umwuka ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru, umurambo wa nyakwigendera ukaba uri mu buruhukiro by’ibitaro bya Ruhengeri.
Nyakwigendera Mutezinka Claudine wari ufite imyaka 38, yari umubyeyi w’umwana umwe wiga mu rwunge rw’amashuri rwa Rambura, akaba mwene Semuhashi Gregoire na Mukansanziki Marceline batuye mu mudugudu wa Kukukubu, akagari ka Rushubi, umurenge wa Rugerero, mu karere ka Rubavu.
Yatinze guhabwa ubutabazi abaturage bakomeza kumushungera
Imbangukiragutabara yaje uwagonzwe yamaze gutwarwa mu modoka ya Police nk’ubutabazi bw’ibanze