Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR, rikomeje ibikorwa byaryo byo kwamamaza umukandida waryo ku mwanya w’umukuru w’igihugu.
Akarere ka Rusizi niko kari gakurikiyeho mu kwakira umukandida Dr Frank Habineza, bika byabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 01 Nyakakanga 2024.
Abanyarwanda by’umwihariko abanya-Rusizi, bijejwe ko batazongera guhura n’ikibazo cy’ifungwa ry’imipaka y’ibihugu by’abaturanyi bya hato na hato, nk’uko bimeze ubu, mu gihugu cy’Uburundi.
Dr Frank Habineza, perezida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, imbere y’abaturage ba Rusizi n’abandi baturutse mu tundi turere tw’u Rwanda, yavuze ko iri shyaka ryatekereje ku kibazo cy’ifungwa ry’imipaka, rikakivugutira umuti urambye.
- Advertisement -
Ati, “Urugero ubu hari amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwasinyanye n’igihugu cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, ajyanye n’amashanyarazi. Nk’ubu nubwo twagirana amakimbirane ameze ate, ntabwo twabakupira cyangwa ngo badukupire amashanyarazi dusangiye.
Ubu buryo rero, nibwo tuzakoresha hasinywa amasezerano mpuzamahanga akumira ifungwa ry’imipaka ahubwo tugakoresha ubundi buryo mu gukemura amakimbirane twagirana.”
Dr Frank Habineza, yasabye abatuye Akarere ka Rusizi kumutora akayobora u Rwanda, ndetse bagatora n’abakandida ku mwanya w’Abadepite bahagarariye DGPR, mu matora ateganijwe ku itariki ya 14 na 16 Nyakanga 2024.
Ni kenshi hagiye humvikana amajwi y’abanyarwanda cyangwa abo mu bihugu bituranye n’u Rwanda, ko bari guhura n’ibihombo bitandukanye bituruka ku mibanire mibi y’ibihugu, ndetse bikavamo ifungwa ry’imipaka bigatera ihagarara ry’ubuhahiranire bw’abaturage b’ibihugu byombi, ibi bikaba byitezwe ko bizaba amateka mu gihe Dr Frank Habineza yaba atorewe kuyobora u Rwanda