UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 1 week
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 3 weeks
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 2 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 2 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Gisagara: “Nta muturage n’umwe ukirwaye amavunja” – Vice Mayor
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
ImiberehoUbuzima

Gisagara: “Nta muturage n’umwe ukirwaye amavunja” – Vice Mayor

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 23/01/2024 saa 11:39 AM

Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara, buvuga ko muri aka karere, nta muturage n’umwe ukirangwamo urwaye amavunja, kubera ingamba zafashwe zo guhangana n’ikibazo cy’umwanda cyagaragaraga muri aka karere.

Ibi ni ibyemezwa na Habineza Jean Paul, Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere. Avuga ko nk’akarere bakoresheje imbaraga nyinshi, hamwe n’abafatanyabikorwa, mu guhangana n’ikibazo cy’umwanda cyagaragaraga muri aka karere, begereza abaturage amazi, ari na cyo babona cyabafashije cyane no guhangana n’umubare munini bari bafite w’abarwaye amavunja.

Agira ati, “Twagerageje gukora ubukangurambaga mu baturage, tubakangurira isuku iboneye, kuri buri muturage, ari nacyo cyadufashije ku kuba twarandura amavunja muri aka karere, kuko usanga indwara y’amavunja nk’uko tubizi iterwa n’umwanda ahanini. Ikindi kandi byaterwaga no kutagira amazi meza hafi, kuri ubu rero abenshi amazi yarabegereye nta kibazo kigihari.”

Bamwe mu baturage baganiriye na UMURENGEZI.COM ntibajya kure y’ibyo uyu muyobozi avuga, kuko bahamya ko nta hantu bagipfa kubona umuntu urwaye amavunja, ko biheruka kera.

- Advertisement -

Mukamana Chantal ati, “Njyewe rwose icyombona, nuko hano iwacu nta mavunja ikiharangwa pe! Kugira ngo upfe kubona umuntu uyarwaye biragoye cyane, kuko abantu barasobanutse ku buryo ntawe ukiyarwara.”

Mukagasana Marie Rose nawe wunga mu rya mugenzi we, agira ati, “Hano iwacu amavunja yaracitse rwose. Mu minsi yashize nibwo wabonaga nk’abantu bayarwaye, ariko ubu njyewe ntabo nkibona, mvuze ko hari uwo mperuka kubona naba mbeshye.”

Umukozi w’Ikigo Gishinzwe Ubuzima, RBC, Nathan Hitiyaremye, asaba abaturage b’Akarere ka Gisagara kutirara, ahubwo bagashyira imbaraga mu isuku n’isukura, kugira ngo amavunja atazabaca mu rihumye akaba yagaruka.

Ati, “Abaturage bose tubasaba kugira isuku, kandi isuku ni uguhozaho nta kwirara, kuko biraye bakongera gusubira hamwe bahoze, tukongera tukabona abaturage barwaye amavunja. Ndabasaba rero guhozaho buri munsi.”

Mu myaka yashize, mu karere ka Gisagara, mu murenge wa Kansi, bo bavugaga ko amavunja ameze nk’amarogano, kuko ngo ntacyo badakora, ariko ukayasanga mu ngo nyinshi.

UWIMANA Joselyne

Irebana na: home
Eric Uwimbabazi January 23, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Utuntu n'utundi

Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi

Hashize 1 week
Utuntu n'utundi

Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye

Hashize 3 weeks
Utuntu n'utundi

Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?

Hashize 2 months
Politiki

Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika

Hashize 2 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?