Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gicumbi baravuga ko kuba hari ingaruka mbi zivugwa ku mugabo waboneje urubyaro bituma batitabira iyo gahunda ku buryo bushimishije.
Uburyo bukoreshwa muri gahunda yo kuboneza urubyaro burimo ibinini, inshinge, n’agapira ku bagore no kwifungisha burunndu ku bagabo buzwi nka vasectomy.
Hari abaturage bavuga ko uburyo busanzwe bukorerwa abagore bwitabirwa cyane kurusha ubukorerwa abagabo kubera ko hari ibivugwa ku bukorerwa ku bagabo bikabaca intege, nko kuba uwabikorewe adashobora kongera gutera akabariro nk’uko bikwiye, ngo bikaba bishobora kuvamo no kuba ikiremba cyangwa uwabikorewe akongera kubyara kandi byitwa kuboneza burundu bikaba byateranya abashakanye.
Umuturage witwa Byaruhanga Albert utuye mu Murenge wa Miyove, avuga ko uretse kuba abasobanura ibijyanye no kuboneza urubyaro bibanda ku buryo bukorerwa ku bagore, ngo hari ibihuha bivuga ko umugabo atakaza ubushobozi bwe bwo mu buriri.
- Advertisement -
Yagize ati, “Njye ubwo buryo ntabwo nzi ntibabudusobanurira neza ngo tubyumve, icyakora hari n’abavuga ko iyo waboneje urubyaro uri umugabo ntacyo wongera kwimarira mu buriri bikaba byakuviramo ingaruka zo gusenya urugo, wabitekereza ugahitamo koherezayo umugore.”
Mugenzi we witwa Nyiransaba Vestine, wo mu murenge wa Nyankenke nawe avuga ko batajya babisobanurirwa nk’uko bikwiye ngo babavane mu rujijo, gusa ngo bafite amakuru ko uwabikorewe ashobora kuzabyara mu gihe runaka.
Ati, “Ntabwo babidusobanurira uko bikwiye, ariko dufite amakuru y’uko umugabo wabikoze ashobora kuzabyara mu gihe runaka, utwite azi ko yafunze burundu ntiwabimwemeza ngo abyumve.”
Abagabo baboneje urubyaro babivugaho iki?
Umwe mu baboneje urubyaro witwa Mpagazehe JMV wakorewe vasectomy avuga ko yabimenye ubwo yahugurirwaga kuba umujyanama w’ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, aza kubikora ariko ngo ntangaruka byamugizeho.
Ati, “Nabimenye ndi mu mahugurwa yo gufasha aba PVV (Ishyirahamwe ry’ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ) hirindwa ko bazajya babyarira mu bwandu, nta kibazo nigeze mpura nacyo mu gikorwa cyo gutera akabariro kuko ari ibisanzwe uretse ubushobozi bwo kubyara buba bwahagaritswe.”
Inzobere mu kuboneza urubyaro ziramara impugenge abagabo bakeneye kuboneza urubyaro
Serucaca Joel, Umuboyozi Ushinzwe Ubuzima Bw’imyororokere mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) avuga ko ubu buryo bwo kuboneza urubyaro ku bagabo bukorwa hafungwa burundu kubyara ku wabikorewe, nta zindi ngaruka bigira ku wabihisemo.
Agira ati, “Dufite abaganga benshi babihuguriwe. Bikorwa neza kandi nta ngaruka bigira ku wabikorewe, ikimubaho ni ukutabyara, gusa kuba batabizi si uko tutabibasobanurira ahubwo ntibabyumva kubera umuco w’igihugu cyacu, ubishatse arabikorerwa.”
Serucaca akomeza avuga ko uburyo bukoreshwa uyu munsi bwizewe, ahakoreshwa icyo yise “Gushiririza umutsi” bityo umugabo wabukoresheje akaba adashobora kongera gutera inda.
Ati, “Byarashobokaga ko umugabo yabyara kandi yaraboneje urubyaro kubera ko ubu buryo bugitangira bwakorwaga hazirikwa umutsi, mu gihe runaka akaba yabyara ariko ubu ntibyashoboka kuko hakoreshwa uburyo bwo gushiririza umutsi.”
Ku bijyanye n’imbogamizi zikibangamira gahunda yo kuboneza urubyaro, RBC itangaza ko bafite gahunda yo gushishikariza no gukangurira abaturage kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro binyuze mu itangazamakuru n’inama.
Kuva uburyo bwo kuboneza urubyaro ku bagabo bwatangira gukoreshwa mu Rwanda muri 2008, abasaga 3500 gusa nibo bamaze kwitabira kubukoresha.
Eric Twahirwa