Uwahoze ari Perezida wa Libérie, George Weah wanabaye umukinnyi ukomeye ku Isi, yemeje ko azitaba ubutumire bwo kuzaza kureba Igikombe cy’Isi cy’Aba-Veterans kizabera i Kigali mu Rwanda.
Ibi yabyemeje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, ku rukuta rwe rwa X yahoze yitwa Twitter.
George Weah yagize ati “Ni iby’agaciro guhura na Fred Siewe uyobora Igikombe cy’Isi cy’Aba-Veterans. Twagize ibiganiro byiza. Nemeye ubutumire bwe bwo kuzitabira iki gikorwa cyihariye kizabera i Kigali kuva tariki ya 1-4 Nzeri 2024.”
- Advertisement -
Ni ubutumwa bwaherekejwe n’ifoto iriho aba bagabo bombi. Weah yayoboye Libérie hagati ya 2018-2024.
George Manneh Oppong Weah ari mu bakinnyi bafite izina rinini mu mupira w’amaguru aho yakiniye amakipe arimo AS Monaco, Marseille na PSG zo mu Bufaransa, Manchester City na Chelsea zo mu Bwongereza ndetse na AC Milan yo mu Butaliyani.