Ikipe ya Gasogi United itangaje ko yasinyishije abatoza Cassa Mbungo André na Kilasa Alain bari abatoza ba Rayon Sports bashya bayo.
Nyuma yuko Guy Bukasa yerekeje muri Rayon Sports gusimbura Casa Mbungo André watozaga iyi kipe, Gasogi United na yo isa nk’iyihiuye ihita isinyisha abatoza batoje iriya kipe ya Rayon Sports.
Igikorwa cyanyuze imbonankubone kuri TV1, Gasogi United yasinyishije Casa Mbungo André na Kilasa Alain ibaha amasezerano y’imyaka ibiri.
Cassa Mbungo ni umwe mu batoza bakomeye mu Rwanda kuko yatoje amakipe akomeye arimo Police FC, Kiyovu SC, AS Kigali na SEC Academy mbere yo kuba yari muri Rayon Sports mu 2020 ikipe yagezemo avuye muri AFC Leopards mu Kiciro cya mbere muri Kenya.
- Advertisement -
Cassa yagiye akora amateka mu mupira w’u Rwanda aho yafashije Police FC gutwara igikombe cy’Amahoro 2015 batsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma (1-0) ndetse anafasha AS Kigali gutwara igikombe cy’Amahoro cya 2013 banajya mu mikino Nyafurika nk’uko yabikoreye Police FC mu 2016 ubwo bari mu mikino Nyafurika ku bw’igikombe batwaye mu 2015.
Alain Kirasa ni umutoza bidashidikanwaho ko ari umuhanga mu bijyanye no gutoza abakinnyi ndetse akaba yabafasha gutanga umusaruro ko yafashije Kiyovu SC kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2019 igatsindwa na AS Kigali ibitego 2-1.