Abakora umwuga w’ubuhinzi mu karere ka Gasabo, umurenge wa Rusororo, bahamya ko bamaze gusobanukirwa n’ububi bw’icyorezo cya Covid-19, bityo bagahitamo guhinga bahanye intera hagati yabo, ku buryo ntawe ushobora kwandura cyangwa ngo yanduze undi iki cyorezo.
Bamwe mu bakora uyu mwuga baganiye n’Ikinyamakuru UMURENGEZI.COM ubwo wabasangaga mu gishanga cy’umuceri cya Rusororo bahinga ndetse banasize intera hagati yabo, bagitangarije ko babikora mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima, hagamijwe gukumira icyorezo cya Coronavirus.
Umwe muri bo ati, “Ubu twebwe hano mu murenge wa Rusororo twamaze kumenya ububi bw’iki cyorezo, niyo mpamvu ubona nitaje mugenzi wanjye, kuko iki cyorezo kidapimishwa ijisho. Natwe rero nk’abahinzi ntidushobora kwirara ngo icyorezo nticyadufata, tuba tugomba gukurikiza ingamba uko bikwiye kugira ngo tugikumire.”
Mugenzi we nawe agira ati, “Urabona inaha muri iki gishanga mudusanzemo, mu by’ukuri twebwe turi mu kazi. Ariko na none ntitwakwirengagiza ko korona virusi ikomeje kwararika ubuzima bw’abantu benshi, ndetse ndagaya bagenzi banjye bavuga ngo ifata abanyamujyi gusa! Oya rwose nibave muri ubwo buyobe, bakurikize amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima kuko biratureba twese.”
- Advertisement -
Ibikorwa by’ubuhinzi ntibyigeze bihagarara, kabone n’ubwo igihugu cyigeze gushyirwa muri gahunda ya ‘Guma mu rugo’, yaje no kugira ingaruka zikomeye ku buzima n’imibereho by’abaturage.
Kuri ubu, Leta y’u Rwanda yongeye gufata ingamba zikarishye, bitewe n’uko abanyarwanda biraye ku buryo bugaragara, maze ubwandu bukiyongera ku gipimo cyo hejuru, ibintu byatumye kuva tariki ya 23 Kamena 2021 hashyirwaho gahunda yo guhagarika ingendo hagati y’uturere tw’Intara n’ujyi wa Kigali, ndetse n’amasaha y’ingendo akagabanywa, hagamije gukumira ko icyorezo cya COVID-19 gikomeza gukwirakwira hose mu gihugu.
N’iyo bahinga, basiga intera hagati yabo hagamijwe kwirinda ikwirakwira COVID-19