Abaturage bo mu Mirenge ya Gakenke na Nemba bahawe umuyoboro w’amazi meza ufite uburebure bwa kilometero 6,7 basabwa kubungabunga ibyo bikorwa remezo kugira ngo imirimo yabo ya buri munsi y’ubuhinzi itazangiza impombo z’ayo mazi, ahanini muri aka gace ibura ry’amazi rituruka ku miyoboro yangiritse.
Umuyoboro Rwagihanga-Rusagara wafunguriwe abatuye kuri uyu wa Kane, wabatswe muri gahunda yo gukumira indwara ziterwa n’umwanda ndetse no kongera umubare w’ingo zegerezwa amazi mu Karere ka Gakenke by’umwihariko mu Murenge wa Gakenke na Nemba.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke; Déogratias Nzamwita avuga ko gukomeza kwegereza ibikorwa remezo abaturage ari imwe mu nkingi zihamya iterambere abaturage bamaze kugeraho, aboneraho kubasaba kubibungabunga kugira ngo bizarambe.
Yagize ati: “Isuku n’imibereho myiza y’abaturage ni ibintu igihugu cyashyizemo imbaraga kuko hari indwara nyinshi ziterwa n’isuku nke bigatuma abaturage batagira ubuzima bwiza, ni ku bw’iyo mpamvu nsaba abaturage ko babungabunga ibi bikorwa.”
- Advertisement -
Déogratias Nzamwita mu gikorwa cyo gutaha amazi meza
Avuga ko imirimo nk’ubuhinzi ukorwa na benshi muri aka gace, abawukora bakwiye kwigengesere kugira ngo batangiza iyi miyoboro y’amazi.
Yankurije Alphonzine, umuturage wo mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Rusagara, Umurenge wa Gakenke, avuga ko bashimishijwe cyane n’amazi bahawe bitewe n’uko muri ako gace, amazi ari make.
Ati: “Twari dufite umugezi umwe w’isoko, ni ho muri kano gace twese twavomaga, ni ivomo ryari rishaje ndetse akenshi habaga umurongo muremure kuko yazaga gahoro kandi turi benshi, ubu rero ni ibyishimo abo kuri aka gasozi dufite kuko twegerejwe amazi hafi kandi meza yizewe.”
Uwitwa Mvugabane Emmanuel we aragira ati: “Ibi mu by’ukuri ni Ukwibohora nyako, amazi kuri uyu musozi yari ikibazo, hari ikigega cyabagamo amazi ariko ni kenshi aba yakamye, turashimira ubuyobozi bwacu kuba bwayatugejejeho, ubu kubona amazi uwakure azajya akora metero zitarenga 500, ariko mu myaka yashize n’ikilometero twarakigendaga dushaka amazi.”
Uyu muyoboro wa Rwagihanga-Rusagara, wubatswe n’Akarere ka Gakenke ku bufatanye n’Umuryango World Vision Ishami rya Buranga, ukaba ufite uburebure bwa kilometer 6,7. Ugizwe n’amavomo 8, ingo 470 zo muri Nemba na Gakenke zikaba ari zo zawegerejwe, ariko birashoboka ko abazashaka kuyiyegereza cyane bazajya bafatira kuri uwo muyoboro, ukaba waruzuye utwaye asaga Miliyoni 107Frw.
Mu rwego rwo gutaha ibikorwa bizajya bifasha imibereho myiza y’abaturage, hanatashywe Ikigo ntango (Poste de Santé) cya Rusagara kiri mu murenge wa Gakenke, cyubatswe n’imisanzu y’abaturage bafatanyije n’Akarere cyuzura gitwaye Miliyoni 12,5 Frw.
Mu bijyaye no kwegereza ingo amazi meza, Akarere ka Gakenke kari ku gipimo cya 73.5%; naho ibijyanye n’ibikorwa remezo bitanga servisi z’ubuzima, mu tugari 97 tugize aka Karere; hasigaye Utugari 7 Ibigo bitaruzura, Akarere gafite Ibitaro 2 bikora n’ibya Gatonde byuzuye ariko bitaratangira gukora, gafite Ibigo nderabuzima 23.