Hashize Imyaka irenga cumi n’umunani(18) mu Karere ka Gakenke hashyizwe igikorwaremezo cyatwaye amafaranga atari make, bikaza kurangira gishaje kidakoreshejwe.
Iki gikorwaremezo, ni inyubako igizwe n’ibyumba birenga mirongo ine(40), ikaba yaratangiye kubakwa muri Gashyantare 2002, bigaragarako yagombaga kubakwa mu buryo bugeretse, bikaba byari biteganijwe ko yari gukorerwamo nk’ibiro by’icyahoze ari Akarere ka Bugarura, kaje guhinduka Gakenke.
Iyi nyubako bigaragara ko imaze kwangirika bitewe no kutitabwaho, yubatse mu mudugudu wa Muhororo, Akagari ka Muhororo, Umurenge wa Cyabingo, Akarere ka Gakenke.
Bamwe mu baturage bazi iby’iyi nyubako, baganira n’ikinyamakuru UMURENGEZI, bagitangarije ko yababereye igihombo gikomeye, kuko itakoreshejwe icyo yubakiwe cyangwa ngo hagire n’ikindi gikorwa gifitiye rubanda n’igihugu akamaro cyigeze kiyikorerwamo.
- Advertisement -
Hakizimana Faustin, umwe muri bo agira ati, “Amafaranga yagiye kuri iyi nyubako yapfuye ubusa, kuko yamaze kubakwa ntihagira umuntu uyikoreramo, none imyaka irenga 18 irashize. Twategereje ko Akarere kahashyira iyindi mirimo ifitiye abaturage akamaro nk’amashuri, ibitaro cyangwa amacumbi turaheba. Ubaze imbaraga twayishyizeho binyuze mu miganda no gutanga amafaranga? Yewe ni agahinda gusa!”
Nduwamungu Pascal, nawe utuye mu karere ka Gakenke, agaruka kuri iyi nyubako, yavuze ko yari yubatswe igenewe icyahoze ari Akarere ka Bugarura kari kagizwe nk’icyahoze ari Komini Ruhondo na Cyabingo. Igihe ngo cyarageze, icyari Akarere ka Bugarura gihinduka Gakenke, basanga inyubako iri ku ruhande, ari nayo mpamvu bakeka ko Akarere kanze kuyikoreramo nk’ibiro byako.
Agira ati, “Iyi nzu ureba yabaye imfabusa. Twagerageje gutanga ibyifuzo byacu nk’abaturage by’icyo yakoreshwa ariko byaranze. Tumaze kubona ko Akarere katayikoresha, twifuje ko yahindurwa amashuri, ibitaro cyangwa ibindi byadufasha mu iterambere ryacu nk’abaturiye iyi nyubako. Turifuza ko Leta yagira igikorwaremezo yashyiramo, bityo umutungo w’igihugu wahatikiriye ukagaruzwa, kabone n’aho yakwegurirwa abikorera.”
Ibi kandi nibyo bishimangirwa na Banzekunyurwa Leocadie, uvuga ko yubatswe areba ikaba yarahombeye Leta. Ati, “Iyi nzu yubatswe tuzi ko igiye kutubera igisubizo cy’iterambere, none yahombeye Leta! Yahindutse indiri y’abajura bitewe no kutayikoreramo, hari n’abafunzwe bazira kwiba ibikoresho biyubakishije. Turifuza ko hagira ikindi cyakorerwamo, ariko iyi nzu ntipfe ubusa.”
Iyi nyubako ifite ibyumba bisaga 40, ishaje idakorewemo
Nzamwita Deogratias, wahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, aganira n’ikinyamakuru Bwiza mu nkuru yacyo yasohotse tariki ya 04 Ugushyingo 2019, agaruka kuri iki kibazo, yagaragaje ko impamvu nyamukuru yatumwe iyi nyubako izasa idakoreshejwe icyo yubakiwe, byatewe n’uko hahujwe icyari Akarere ka Bukonya n’Akarere ka Nyarutovu, bityo icyicaro cy’Akarere ka Gakenke kiba ahahoze Akarere ka Nyarutovu, gusa ntiyagaragaje niba hari ikindi gikorwa giteganywa kuba cyayikorerwamo.
Nizeyimana Jean Marie Vianney, Uyobora Akarere ka Gakenke kuri ubu, yatangarije ikinyamakuru UMURENGEZI ko iriya nyubako bashaka kuyihishyiramo amashuri, ariko agaragaza ko ingengo y’imari ari imbogamizi mu kubishyira mu bikorwa.
Ati, “Turifuza kuhashyira Ishuri ryifuzwa rya Leta, gusa ‘Fund’ yo kuryubaka ntiraboneka. Nk’akarere, dufite Ubushobozi buke bwo kubona ‘Budget’ yo kuhasana. Ndasaba abaturage kwihangana mu gihe tugishakisha ingengo y’imari ngo dutangire kubyaza umusaruro iriya nyubako.”
Twifuje kumenya icyo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga kuri iki kibazo ntibyadukundira, kuko inshuro zose twagerageje guhamagara Musabyimana Jean Claude uhagarariye iyi Minisiteri, ku murongo wa terefoni atitabye, ndetse n’ubutumwa bugufi twamwoherereje ntabusubize, kugeza ubwo twasohoraga iyi nkuru.
Ni kenshi mu gihugu hagiye hagaragara imishinga mini yadindiye indi igahomba, bikagaragazwa n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta muri raporo ashyira ahagaragara buri mwaka, bityo abaturage bakaba bibaza niba iyi nyubako ubuyobozi butayizi, kugeza ubwo yangirika bigeze ku rugero itangira gusenyuka.
Imibare iheruka gushyirwa ahagaragara n’Ubugenzuzi bwakozwe n’inzego za Leta zitandukanye zirimo Urwego rw’Umuvunyi n’ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire (RHA) mu mpera z’umwaka wa 2022, igaragaza ko Leta ifite amazu yose hamwe 49,937 ariko muri yo, agera ku 1040 akaba adakoreshwa.
Ubu bugenzuzi kandi bwerekana ko muri ayo mazu 1040, agera kuri 61 ari mu mujyi wa Kigali, 301 mu ntara y’amajyepfo, 252 akaba mu ntara y’uburengerazuba, naho 245 agasangwa mu ntara y’amajyaruguru, mu gihe 181 yo aherereye mu ntara y’uburasirazuba. Muri aya mazu yose, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC) niyo iza ku isonga mu kugira amazu menshi, ikagubwa mu ntege n’iy’Ubuhinzi n’Ubworozi(MINAGRI).
Bigaragara ko yatangiye kwangirika