Umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 wo mu Karere ka Gakenke, yatawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu cyuho asambanya umwana w’imyaka irindwi.
Amakuru avuga ko mu ma saa moya n’igice z’ijoro ryo ku wa Kane tariki 29 Gashyantare 2024, abaturage bo mu Mudugudu wa Nyarungu, Akagari ka Kamubuga, mu Murenge wa Mubuga, batunguwe no kumva urusaku rw’umwana w’umukobwa, watabarizaga mu gashyamba, bahurura bagiye kureba ibimubayeho, mu kumugeraho basanga uwo musore amusambanya.
Uwo mwana wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, bivugwa ko ubwo yari mu nzira avuye kuvoma, aribwo yahuye n’uwo musore, aramuhagarika atangira amushukisha igiceri cy’amafaranga ijana ngo akigure bombo, mu kumuhakanira ahita amufata ku ngufu.
Umwe mu baturanyi b’iwabo w’uwo mwana uri mu bahageze bikiba, yabwiye Itangazamakuru ko uwo mwana yatabaje, abantu bumvise ijwi baratabara.
- Advertisement -
Agira ati, “Umwana yaratabaje, abatuye hafi y’agashyamba uwo musore yamufatiyemo ku ngufu, bumvise ari ijwi ry’umwana birukirayo bakeka ko yaba ari nk’umuntu uri kumunigiramo, mu kuhagera basanga arimo kumusambanya.”
Akomeza avuga ko ubwo abaturage bamaraga kumufatira mu cyuho, uwo musore yagerageje kubaha amafaranga ngo bamukingire ikibaba, bikaba iby’ubusa, ahubwo bagahitamo gutabaza ubuyobozi n’inzego zishinzwe umutekano, zigahita zimuta muri yombi, kuri ubu akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko uwo musore yahise ashyikirizwa sitasiyo ya Polisi ya Gakenke ngo akurikiranwe.
Ati, “Ukwekwaho icyaha cyo gusambanya umwana yahise afatwa, ubu ari gukurikiranirwa kuri Sitasyo ya Polisi ya Gakenke, mu gihe umwana yahise ajyanwa kwa muganga ngo yitabweho. Aba agomba gusuzumwa, agakorerwa ibizamini ndetse agahabwa n’imiti yabugenewe hamwe no gukomeza kumuhumuriza.”
Yakomeje agira ati, “Turakangurira ababyeyi kuba hafi y’abana babo, kuko ntibikwiye kumva cyangwa kubona umwana uri muri kiriya kigero, agenda mu muhanda wenyine mu masaha ya nijoro. Ababyeyi ibyo baba bakwiye kubyirinda igihe hari nk’icyo bakeneye kiri hanze y’urugo bakigirayo, cyangwa bagatuma umuntu mukuru.”
Abazi uyu musore, bavuga ko kenshi akunze kugaragara yasinze, binakekwa ko no muri uko gusambanya uwo mwana ku ngufu, yaba yari yanyweye ibiyobyabwenge.
SP Mwiseneza aburira abakomeje kwishora mu biyobyabwenge n’ubusinzi, ko bakwiye kubireka kuko biri ku isonga mu bikurura ibibazo nk’ibi.
Yasabye abaturage kujya batanga amakuru y’uwo babona afite imyitwarire idahwitse, kuko bifasha mu gukumira icyaha.
Gusambanya umwana ni icyaha gitenganywa n’ingingo ya 4 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Igihano cy’iki cyaha ni igifungo kitari munsi y’imyaka 20, ariko kitarenze 25.
Iri tegeko, rivuga ko iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, ugihamijwe ahanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.