Abaturage bo mu karere ka Gakenke, umurenge wa Kivuruga, Akagari ka Gasiza, umudugudu wa Kamwumba bavuga ko bahangayikishijwe n’amazi aturuka ku ivomo rusange ry’Ubudehe ahora yimena, akangiza imitungo n’ibikorwaremezo byabo.
Bamwe muri aba baturage bavoma kandi baturiye iri vomo, batangarije UMURENGEZI.COM ko aya mazi abahangayikishije cyane, kuko yangirije byinshi birimo n’inzira banyuramo, bikaba byatera impanuka ku bifashisha iyi nzira mu bikorwa byabo bya buri munsi.
Umwe muri bo utifuje ko amazina ye atangazwa, agira ati, “Aya mazi yirirwa yimena aduteye ikibazo, kuko yishe inzira ku buryo isaha ku isaha hashobora kubera impanuka, kandi n’abaturage bahaturiye bafite imigezi mu ngo zabo, bakaba nta mazi bakibona, bitewe n’uko aya mazi yirirwa yimena.’’
Uyu muturage akomeza avuga ko iki kibazo kimaze igihe kirekire, kandi ko bakimenyesheje ubuyobozi bushinzwe gusana aya mavomo rusange ariko ntibagire icyo babikoraho, mu gihe ngo bo umusanzu basabwa gutanga bawutanga nk’uko babisabwa.
- Advertisement -
Aba baturage kandi bavuga ko bahangayikishijwe no kudasanwa kwir’ivomo, bagahamya ko bishobora kuzatuma aya mazi abasenyera.
Iribagiza (izina yahawe ku mpamvu z’umutekano we) nawe waganiye n’itangazamakuru agira ati, ‘‘Abayobozi nibadufashe badukemurire iki kibazo, kuko kimaze kurambirana. Iyo bagize ngo baje gusana, bazana ibikoresho bishaje, ku buryo bihita byangirika mu gihe gito cyane, kandi aya mazi yinjira mu butaka akaba yasenya inzu zacu, mu gihe bitakurikiranwa mu maguru mashya ngo bikosorwe.”
Nzakira Emmanuel uhagarariye Kompanyi (Company) ya NEEP ishinzwe kugenzura amazi y’Ubudehe agashami ka Gakenke, avuga ko iki kibazo batari bakizi, ariko ko bagiye gukorana n’abatekinisiye bashinzwe gusana aya mavomo mu mirenge, bakaba babikemura vuba.
Ati, ‘‘Icyo kibazo ntabwo twari tukizi, ariko turakorana n’inzego bireba bikemurwe vuba. Gusa tuributsa abaturage ko nubwo ari uburenganzira bwabo kubona serivisi, nabo bagomba kubungabunga ibikorwaremezo, hagamijwe kwihutisha iterambere ry’igihugu.’’
Umurenge wa Kivuruga ubarizwamo amavomo rusange y’Ubudehe asaga 60, yose yubatswe ku bufatanye na Kompanyi ya NEEP hagamijwe kwegereza abaturage amazi meza.
Abafite mu nshingano uyu mugezi nibafatire hafi aya mazi atarangiza byinshi kuko ateye ikibazo gikomeye.