UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 1 month
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma FERWAFA yanze ubusabe bwo kongera umubare w’abanyamahanga muri Shampiyona
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

FERWAFA yanze ubusabe bwo kongera umubare w’abanyamahanga muri Shampiyona

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 15/08/2024 saa 2:09 PM

Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko umubare w’abanyamahanga bagomba gukina Shampiyona ya 2024/25 uzaguma kuri batandatu nk’uko bisanzwe.

 

Ni umwanzuro wamenyeshejwe abanyamuryango b’iri Shyirahamwe nyuma y’inama yarihuje n’ubuyobozi bwa Rwanda Premier League ifite mu nshingano gutera Shampiyona, kuri uyu wa Gatatu, tariki 14 Kanama 2024.

Binyuze mu mabwiriza y’iri rushanwa ry’uyu mwaka, FERWAFA yabwiye amakipe ko abanyamahanga bemerewe gukinishwa ku mukino ari batandatu.

- Advertisement -

Ibi bibaye nyuma y’aho binyuze muri Rwanda Premier League, abanyamuryango bari basabye ko uyu mubare wakongerwa.

Byanagendanaga n’uko amakipe yitwaye ku isoko kuko nk’akomeye yaguze abanyamahanga benshi arimo APR FC na Rayon Sports zaguze barindwi na Police FC yaguze umunani.

Mu mukino wa Super Coupe utangiza umwaka w’imikino, benshi batunguwe no kuba FERWAFA yarategetse ko abanyamahanga bazifashishwa ari batandatu nk’ibisanzwe.

Umutoza wa Police FC, Mashami Vincent yatangaje ko iki cyemezo cyatumye iyi kipe igorwa cyane no kubona abakinnyi, biba ngombwa ko ahengeka Nsabimana Eric inyuma ku ruhande rw’ibumoso kandi asanzwe mu kibuga hagati.

Shampiyona ya 2024/25 iratangira ku wa Kane, tariki 15 Kanama 2024 ahateganyijwe imikino itatu aho Gorilla FC yakira Vision FC, Bugesera ikine na Amagaju FC, mu gihe Mukura VS yakira Gasogi United, imikino yose iteganyijwe saa Cyenda.

APR FC na Police FC ziri mu makipe yaguze abakinnyi benshi b’abanyamahanga muri iyi mpeshyi

Muhire Jimmy Lovely August 15, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 9 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 9 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 9 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 9 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?