UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 4 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Ferwafa igiye kongera umubare w’Abanyamahanga muri Shampiyona
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Ferwafa igiye kongera umubare w’Abanyamahanga muri Shampiyona

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 11/08/2024 saa 11:59 AM

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, Munyentwari Alphonse yatangaje ko mu minsi mike cyane bari bushyire hanze umwanzuro wa nyuma w’umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga bagomba kubanza mu kibuga muri Shampiyona.

 

Ibi, Perezida wa Ferwafa akaba yabitangaje nyuma y’umukino wa Super Coupe ikipe ya Police FC yatsinzemo APR FC penaliti 7-6 nyuma yaho amakipe yombi anganyije 0-0 mu minota 90 isanzwe y’umukino.

Asubiza ku kibazo cy’umunyamakuru wa UMURENGEZI  ku bijyanye no kuba aya makipe yombi byabaye ngombwa ko adakinisha abakinnyi bayo yari amaze iminsi akoresha mu myitozo kubera ko ari abanyamahanga, Perezida wa Ferwafa yatangaje ko vuba icyemezo kirajya hanze cy’umubare w’abanyamahanga ushobora kwiyongera.

- Advertisement -

Yagize ati: “Umwaka ushize twongereye umubare w’abanyamahanga twongeraho umwe. Kuri ubu na bwo turi kubyiga (ku mubare twakongeraho) aho dufite byinshi dushingiraho.”

“Kongera abanyamahanga twagiye tubongera n’icyemezo muzakimenya gusa intego nkuru ni ukongera umubare w’abakinnyi beza, baba abanyamahanga cyangwa Abanyarwanda.”

Amakipe menshi mu cyiciro cya mbere, muri uyu mwaka wa shampiyona yari yaguze abakinnyi ashingiye ku mubare wisumbuye w’abanyamahanga. Ikipe ya Police FC byasabye ko ihengeka Zidane nka myugariro unyura ibumoso mu gihe APR FC, ifite Abanyarwanda 13 bonyine ukuyemo umunyezamu usimbura.

Amakuru dufite ni uko kuri uyu wa mbere ari bwo hari bufatwe umwanzuro wa nyuma ku bijyanye n’abanyamahanga bajya mu kibuga, aho nta gihindutse aba bashobora kuba umunani bashyirwa ku rupapuro rw’umukino, nubwo Rwanda Premier Legaue yifuzaga ko baba 12.

Perezida wa Ferwafa(wa mbere iburyo0 yavuze ko mu minsi mike bari bube batangaje umubare w’abanyamahanga bongera mu kibuga.

Muhire Jimmy Lovely August 11, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 9 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 9 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 9 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 9 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?