Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, Munyentwari Alphonse yatangaje ko mu minsi mike cyane bari bushyire hanze umwanzuro wa nyuma w’umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga bagomba kubanza mu kibuga muri Shampiyona.
Ibi, Perezida wa Ferwafa akaba yabitangaje nyuma y’umukino wa Super Coupe ikipe ya Police FC yatsinzemo APR FC penaliti 7-6 nyuma yaho amakipe yombi anganyije 0-0 mu minota 90 isanzwe y’umukino.
Asubiza ku kibazo cy’umunyamakuru wa UMURENGEZI ku bijyanye no kuba aya makipe yombi byabaye ngombwa ko adakinisha abakinnyi bayo yari amaze iminsi akoresha mu myitozo kubera ko ari abanyamahanga, Perezida wa Ferwafa yatangaje ko vuba icyemezo kirajya hanze cy’umubare w’abanyamahanga ushobora kwiyongera.
- Advertisement -
Yagize ati: “Umwaka ushize twongereye umubare w’abanyamahanga twongeraho umwe. Kuri ubu na bwo turi kubyiga (ku mubare twakongeraho) aho dufite byinshi dushingiraho.”
“Kongera abanyamahanga twagiye tubongera n’icyemezo muzakimenya gusa intego nkuru ni ukongera umubare w’abakinnyi beza, baba abanyamahanga cyangwa Abanyarwanda.”
Amakipe menshi mu cyiciro cya mbere, muri uyu mwaka wa shampiyona yari yaguze abakinnyi ashingiye ku mubare wisumbuye w’abanyamahanga. Ikipe ya Police FC byasabye ko ihengeka Zidane nka myugariro unyura ibumoso mu gihe APR FC, ifite Abanyarwanda 13 bonyine ukuyemo umunyezamu usimbura.
Amakuru dufite ni uko kuri uyu wa mbere ari bwo hari bufatwe umwanzuro wa nyuma ku bijyanye n’abanyamahanga bajya mu kibuga, aho nta gihindutse aba bashobora kuba umunani bashyirwa ku rupapuro rw’umukino, nubwo Rwanda Premier Legaue yifuzaga ko baba 12.