Itsinda ry’abavuzi b’amatungo (vétérinaires) bo mu majyepfo ya Ethiopia bashoboye gukura pulasitiki(Plastic) zipima ibiro mirongo itanu(50kg) mu nda y’inka, mu gikorwa cyo kuyibaga (surgery/chirurgie) cyatwaye amasaha atatu.
Dr. Firaol Waaqoo yabwiye ishami rya BBC ritangaza mu rurimi rwa Afaan Oromoo (rumwe mu zivugwa muri Ethiopia) ko iyi nka iriho kandi ifite ubuzima bwiza.
Ati, “Inka zishobora kumira plastike kubera kubura ubwatsi bwo kurisha cyangwa imyungu-ngugu(minerals) kandi n’ukuntu abantu basigaye bajugunya plastike bakoresheje biri kugenda biba ikibazo ku buzima bw’amatungo.”
Mu kwezi gushize kwa gatandatu, Areerii Carii , nyir’iyo nka, ngo nabwo yajyaniye abaveterineri indi nka ye bayikuramo plastike zipima ibiro makumyabiri(20kg) zari mu nda yayo.
- Advertisement -
Dr. Firaol ati, “Kubera ko twamufashije, yatugiriye icyizere.”
Abaturage bo mu bwoko bwa Barona bo mu karere ka Oromo muri Ethiopia, ni aborozi batunzwe ahanini n’umusaruro ukomoka ku nka, gusa ako karere batuyemo ubu karumagaye bitewe n’uko kagwamo n’imvura nke.