Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize Dr Kayumba Christopher umwere ku byaha yari akurikiranyweho, byo gusambanya undi ku gahato n’icy’ubwinjiracyaha muri icyo cyaha, rutegeka ko ahita arekurwa
Dr Kayumba Christopher yahoze ari umwarimu muri Kaminuza, mu Ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho.
Icyemezo cy’Urukiko cyasomwe kuri uyu wa gatatu tariki 22 Gashyanyare 2023.
Dr Kayumba Christopher yakunze kuburana ahakana ibyaha yashinjwaga, avuga ko ari ibihimbano, ahubwo ko afunze kubera impamvu za Politiki.
- Advertisement -
Yagaragaje ko ubuhamya bwatanzwe n’abarega burimo kudahuza no kunyuranya, bityo ko budakwiye guhabwa agaciro.
Urukiko rumaze gusuzuma ingingo z’ubwiregure bw’impande zombi, umucamanza yavuze ko nta cyaha gihama Kayumba mu byo akurikiranyweho, kubera ko n’ibimenyetso bitangwa bishidikanywaho.
Yategetse ko Dr Kayumba Christopher agirwa umwere kuri ibi byaha yari akurikiranyweho.
Dr Kayumba yari afungiye muri gereza ya Mageragere kuva kuwa 05 Ukwakira 2021, ubwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemezaga ko hari impamvu zikomeye zituma afungwa by’agateganyo, bivuze ko agiye guhita afungurwa.