Abaturage batuye mu mudugudu wa Kibande na Karugabanya, mu kagari ka Cyanya, umurenge wa Cyuve, bavuga ko bahuye n’ibiza by’amazi byanabasize iheruheru, bakizezwa ubutabazi n’ubuyobozi bw’umurenge, ariko ngo bakaba barategereje amaso agahera mu kirere.
Mu ijoro ryo kuwa 26 rishyira 27 Mata 2021, nibwo abaturage batewe n’ibiza by’amazi atemba ava mu birunga, maze yangiza byinshi birimo: amazu, imyaka y’abaturage yari ikiri mu mirima, ndetse n’imihanda ihuza aba baturage bo mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze, n’abo mu murenge wa Gahunga mu karere ka Burera.
Aba baturage bavuga ko nyuma yo guhura n’ibiza batakambiye ubuyobozi bw’umurenge wa Cyuve ngo bubatabare, bukabatererana kandi bwari bwabijeje kubageraho bukabakorera ubutabazi bw’ibanze mu gihe ikibazo cyabo kigikorerwa ubuvugizi mu nzego zifite Gutabara abahuye n’ibiza mu nshingano zabo.
Umwe mu baganiye na UMURENGEZI.COM utifuje ko amazina ye ashyirwa mu itangazamakuru, agira ati, “Twahuye n’ibiza byahitanye ibyo dutunze, bidusenyeraho amazu, byangiriza n’imihanda. Mu bushobozi bwacu twagerageje kwirwanaho dusibura imihanda yangirijwe n’ibi biza, ariko aho bigeze imbaraga zacu zirananirwa, dukomeza gutegereza Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Cyuve witwa Bisengimana Janvier ngo araza adutere ingabo mu bitugu nk’uko yabitwizezaga iyo twamuhamagaraga kuri telefoni, ariko kugeza ubu ntituramubona cyangwa ngo tubone intumwa ye!
- Advertisement -
Twarahumagaye akajya atubeshya ngo ejo ndaza, kuza kwe biba ibyo mu magambo, none kugeza ubu nta byo kurya dufite, kuko ayo mazi yatembye anyura mu nzu atwara ibyo kurya nari ntifitemo.”
Twambazimana Jean Pierre nawe wasenyewe n’aya mazi, agaruka ku kababaro yatewe no kwizezwa ubutabazi n’ubuyobozi, ariko ngo amaso akaba yaraheze mu kirere.
Ati, “Twahuye n’ibiza bidukomereye, inzu yanjye yangirijwe n’ibiza, nyuma y’amazi yuzuye mu mbuga andi akajya mu nzu, yaje kuyangiriza ndetse n’ibirimo birangirika. Nakoze ubutabazi bw’ibanze nisanira inzu yari imaze kwangirika, gusa icyambabaje cyane ndetse kikanantera agahinda, ni uko mugenzi wanjye yahamagaye Umunyamabanga Nshingabikorwa w’umurenge akamubwira ko ari buze, ariko amaso agahera mu kirere.”
Birushabagabo Innocent nawe waganiye n’itangazamakuru, akaba n’umwe mu bagizweho ingaruka n’ibiza agira ati, “Ibi biza bigizwe n’amazi ava mu birunga yansenye inzu y’umuhungu wanjye nanjye ansenyera igikoni, ubu nsigaye iheruheru kuko n’aho nari nteze amakiriro mu myaka nahinze igizwe n’ibishyimbo na byo byangirijwe cyane n’ibi biza, gusa mbabajwe n’uburyo twatabaje umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wacu ntaze kutureba. Nibura n’iyo ataduha ubufasha bw’ibintu bifatika ariko akaduhumuriza!”
Bitabaje Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve Bwana Bisengimana Janvier abizeza kuhagera, barategereza baraheba
Twifuje kumenya impamvu yaba yarateye ubuyobozi bw’umurenge wa Cyuve kudasura aba baturage ngo bubahumurize kandi bwari bwabibasezeranyije, maze ku murongo wa Telefoni igendanwa ya Bwana Bisengimana uyobora Umurenge wa Cyuve ntiyifuza kugira icyo abitangazaho, adusaba ko twabibaza ubuyobozi bw’akarere.
Twagerageje kuvugisha umuyobozi w’akarere ka Musanze Madame Nuwumuremyi Jeaninne ntiyitaba, ndetse n’ubutumwa bugufi twamwoherereje tumusobanurira uko ikibazo giteye, ntiyabusubiza kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru.
Ibyangirijwe n’ibiza, byiganjemo imyaka nk’ibishyimbo, imirima yarengewe n’umusenyi imbago zigabanya ubutaka bw’abaturage zikaburirwa irengero, inzu n’igikoni. Yangirije bikomeye kandi imihanda itandukanye muri uyu murenge wa Cyuve, abaturage bakavuga ko kuyisanira bidashoboka kuko birenze ubushobozi bwabo.
Aya mazi yangije imyaka y’abaturage anatwara imbago zagabanyaga imirima yabo
Imihanda ihuza abaturage bo mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze, n’abo mu murenge wa Gahunga mu karere ka Burera yarangiritse
Ibyo aya mazi yasanze aho yanyuze byose yarabyangije