Repubulika Iharanira ya Demokarasi ya Congo(DRC) yatangaje ko yirukanye ku butaka bwayo ba Ofisiye mu ngabo z’u Rwanda, bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri iki gihugu, binyuze mu ngabo za EAC zoherejweyo.
Bikubiye mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa Mbere tariki 30 Mutarama 2023, ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa FARDC, Gen Maj. Silvain Ekenge Bomusa Efemi.
DRC ivuga ko yasabye ubuyobozi bukuru bw’ingabo za EAC(EACRF) gucyura abasirikare b’u Rwanda bari mu buyobozi bukuru bwazo ku mpamvu z’umutekano.
Yatangaje ko abasirikare b’u Rwanda birukanwe muri Congo babaga mu Mujyi wa Goma kandi ko bamaze kugera mu Rwanda.
- Advertisement -
Congo yavuze ko Leta y’u Rwanda yahise ihamagaza ba Ofisiye bose bari bagize Inzego z’Akarere [EJVM] zikorera muri RDC.
Umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi ukomeje gufata intera yo hejuru ku buryo hagize ukoma rutenderi nta kabuza bakwinjira mu mirwano.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Leta ya Congo