Nyuma yo gutaramira i Montreal, Christopher yasoreje mu Mujyi wa Ottawa ibitaramo bibiri yagombaga gukorera muri Canada mbere y’uko ahita ataha kugira ngo abashe kurangiza album ye nshya.
Mu mpera z’iki cyumweru nibwo Christopher yataramiye mu Mujyi wa Ottawa ho muri Canada, aha akaba ari naho yasoreje urugendo yakoreraga muri iki gihugu.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, Christopher yavuze ko hari indi mijyi myinshi bagiye bifuza ko yataramiramo ariko ahamya ko yagombaga guhita ataha i Kigali kugira ngo abanze arangize album ye nshya.
- Advertisement -
Ati “Hari ahandi henshi bagiye bifuza ko nataramira ariko ntabwo byakunze kuko ngomba guhita ntaha nkarangiza album yanjye, icyakora nyuma yo kuyishyira hanze ibiganiro birakomeje ntekereza ko nazongera gutaramira muri Canada.”
Christopher uherutse gusohora indirimbo ‘Vole’, ageze kure imyiteguro yo gusohora album ya gatatu amaze igihe akoraho.
Iyi album nshya ya Christopher izaba igiye hanze nyuma y’iyo yise ‘Habona’ yamuritse mu 2013 n’indi yise ‘Ijuru rito’ yagiye hanze mu 2017.