Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati (CECAFA) yatangaje ko Irushanwa rya CECAFA Kagame Cup rizaba uyu mwaka ndetse rizitabirwa n’amakipe 16.
Iri rushanwa rigarutse nyuma y’imyaka ibiri ritaba kuva mu 2021 ubwo ryaberaga i Dar es Salaam muri Tanzania, igihugu kizakira iry’uyu mwaka kuva tariki ya 20 Nyakanga kugeza ku ya 4 Kanama 2024.
Mu makipe 16 azarikina harimo 12 yo mu mashyirahamwe agize CECAFA, arimo na Zanzibar, n’andi ane azatumirwa.
- Advertisement -
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 14 Gicurasi, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa CECAFA, John Auka Gecheo, yavuze ko bishimiye igaruka ry’iri rushanwa ryari rimaze imyaka ibiri ritaba.
Ati “Twishimiye ko iri rushanwa rizaguruka nyuma y’imyaka ibiri, rigafasha amakipe kwitegura neza CAF Champions League na CAF Confederation Cup ya 2024/25, ndetse n’amarushanwa y’imbere mu bihugu.”
Ubwo iri rushanwa ryaherukaga kuba mu 2021, Express FC yo muri Uganda yaryegukanye itsinze Nyasa Big Bullets yo muri Malawi igitego 1-0.
Amashyirahamwe ya Ruhago agize CECAFA ni irya Kenya, Uganda, Tanzania, Sudani y’Epfo, Sudani, Ethiopia, Eritrea, Zanzibar, Somalia, u Rwanda, u Burundi na Djibouti.
Kuri ubu, APR FC ni yo yizeye guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa nyuma yo kwegukana Shampiyona ya 2023/24.