Rutahizamu wa Nigeria, Victor Osimhen, wari inkingi ya mwamba mu bakinnyi izitabaza ku mukino wa ½ w’Igikombe cya Afurika uzayihuza na Afurika y’Epfo ashobora kutagaragara ku mukino kubera uburwayi bw’igifu.
Ibi byatangajwe n’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Nigeria (NFF) mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 5 Gashyantare, ryemeza ko uyu mukinnyi atigeze ahagurukana na bagenzi be mu mujyi wa Abidjan berekeza i Bouaké.
Ryavuze ko mu gihe aba bakinnyi bari bahagurutse, itsinda ry’abaganga ryabwiye ubuyobozi ko Osimhen atameze neza bityo bwaba bumuretse ahubwo yamera neza akazasanga bagenzi be.
- Advertisement -
Ati “Turahaguruka Abidjan twerekeza i Bouake n’indege ya Air Côte d’Ivoire. Victor Osimhen ntabwo aza kuba ari kumwe natwe kuko atameze neza mu nda.”
“Ikipe y’abaganga yemeje ko iri kumwitaho akaba ariyo mpamvu yasigaranye na we i Abidjan. Nibiramuka bigenze neza ku wa Kabiri ni bwo azasanga bagenzi be aho bari mu myiteguro.”
Byari biteganyijwe ko uyu mukinnyi agomba gusanga bagenzi be ahagurukanye n’indege ya mugitondo Saa 5h00, ariko nta makuru FFF iratangaza ku rugendo rwe.
Osimhen aramutse adakinnye uyu mukino byaba ari ihurizo rikomeye ku mutoza wayo José Peseiro, kuko nubwo amaze kwinjiza igitego kimwe muri iyi mikino, ari mu bakinnyi bashobora gufasha bagenzi be kubona ibindi.
Umukino wa ½ uzahuza Nigeria na Afurika y’Epfo uzaba ku wa Gatatu, tariki ya 7 Gashyantare 2024, ubere kuri Stade de la Paix de Bouaké, saa 19h00.