Pariki Nasiyonali y’Ibirunga iherereye mu majyaruguru y’u Rwanda, mu karere ka Musanze, umurenge wa Kinigi, ikaba ifashe ku bihugu bitatu aribyo; Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo(DRC), Uganda n’u Rwanda.
Iyi pariki, yemejwe bwa mbere mu mwaka w’1925, ikaba yari gagace gato cyane kabonekaga hagati y’ibirunga biboneka neza iyo ugeze mu majyarugu aribyo; Karisimbi, Bisoke byo mu Rwanda ndetse n’ikirunga cya Mikeno giherereye muri DRC.
Niyo yashinzwe bwa Mbere muri Afurikay’Iburasirazuba, maze iba ihawe ubushobozi bwo kwitwa Pariki mu mwaka w’1929 nyuma yo kwagurwa, ikageza ku buso bwa bwa Kilometero ibihumbi umunani na mirongo icyenda(8,090 Km).
Nyuma y’uko igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kibonye ubwigenge mu 1962 , iyi pariki y’ibirunga yahise icikamo ibice bibiri, buri gihugu kigira agace kigenga ndetse gacungwa nacyo. Ku gice cy’u Rwanda, iyi pariki ubunini bwayo bwatangiye kugabanuka cyane, bitewe n’ubwiyongere bw’abaturage batangiye kuyisatira bashaka aho guhinga imyaka ndetse no gutura.
- Advertisement -
Ahagana mu 1967, iyi pariki yaje gutangira gukorerwamamo ubushakashatsi ku Ngagi n’Umunyamerikakazi ‘Dian Fossey’, wageze mu Rwanda agahita ashinga ikigo cy’Ubushakashatsi kuri izi nyamanswa kizwi nka “Karisoke Research Center”, kikaba cyari hagati y’ibirunga bibiri kuri ubu bikunda gusurwa kenshi, aribyo Bisoke na Karisimbi.
Dian Fossey wari uzwi kwu izina rya Nyiramacibiri, ari nawe wa Mbere wahesheje Ingagi agaciro nyuma y’uko zashimutwaga na ba Rushimusi bataramenya agaciro kazo, mu mwaka w’1985 yaje kwicwa n’abantu batamenyekanye kugeza magingo bamujombahuye ibyuma, kuri ubu imva ye ikaba iri muri Pariki rwagati, aho yari atuye abana n’ingagi cyane ko yari yarabaye inshuti na zo.
Dian Fossey washinze ikigo cy’Ubushakashatsi cya Karisoke, yakundaga kwibanira n’Ingagi
Pariki y’ibirunga yakomeje kurangwamo umutekano muke, aho habaye intambara yari ishyamiranyije ingabo za FPR-Inkotanyi n’abari ingabo z’u Rwanda kuri Leta ya Juvenal Habyarimana wari Perzida icyo gihe, maze mu mwaka w’1992 biturutse ku gitero gikomeye cyayigabwemo, bituma ibijyanye no gusura n’ubushakashatsi bisa n’ibihagaze.
Ibikorwa by’umutekano muke byarakomeje bikorwa n’ingabo zatsinzwe, ubwo zinjiraga ziturutse muri Congo, igihugu gihana imbibi n’u Rwanda mu Majyaruguru ashyira Iburengerazuba, gusa ibi bikorwa biza guhagarara mu 1999 bihagaritswe n’ingabo z’u Rwanda.
Iyi pariki izwi cyane nko kuba ibumbatiye ingagi zo mu misozi miremire, bituma ba mukerarugendo bakomeza kwiyongera umunsi ku wundi, ikanabamo kandi ubwoko bw’inshi bw’inyamaswa nk’Inkima, Inzovu, Impongo, Ingagi, Impyisi z’amabara, ndetse n’amoko 187 y’inyoni nazo zisurwa cyane(Birdwatching).
Muri iyi Pariki habamo n’amoko atandukanye y’inyoni Abakerarugendo baturutse hirya no hino ku isi baza baje kureba
Ku butumburuke bw’iyi pariki ni metero 2,600, hakaba ibice by’imisozi bigira ubukonje bwinshi mu majyepfo y’iburasirazuba, ndetse n’ishyamba ryo mu bwoko bwa ‘Hagenia-Hypericum’ ryiharira 30% y’ubuso bwa pariki yose, iri shyamba kandi rikaba rimwe mu mashyamba manini muri Afurika, afite ibiti byo mu bwoko bwa Hagenia abyssinica.
Kuri ubu, muri iyi pariki habarizwamo urusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye, birimo amoko y’inyamaswa 115 zonsa, arimo n’ingagi zo mu misozi zimaze kurenga 650, amoko y’inyoni 187, amako y’ibikururanda n’imitubu 27, amoko 33 y’udukoko, ndetse n’amoko 245 y’ibimera bitandukanye.