Dave Bennett Umunyamerika w’imyaka 57 yabaye umuntu wa mbere ku isi utewemo umutima w’ingurube yakujijwe mu ikoranabuhanga (genetically-modified).
Nyuma y’iminsi itatu ishize akoreweho uko kubagwa kw’igerageza kwamaze amasaha arindwi mu mujyi wa Baltimore muri Leta ya Maryland, nk’uko abaganga babivuga, kuri ubu ngo ameze neza.
Uko guterwamo urundi rugingo byafatwaga nk’icyizere cya nyuma cyo kurokora ubuzima bwa Bwana Bennett, n’ubwo bitazwi uko amahirwe ye yo kubaho igihe kirekire angana.
Umunsi umwe mbere y’uko abagwa, Bennett yagize ati, “Ni ugupfa cyangwa gukora uku guterwa urugingo. Ndabizi ko ari ukwigerezaho, ariko ni yo mahirwe yanjye ya nyuma.”
- Advertisement -
Abaganga bo ku bitaro bya Kaminuza ya Maryland bahawe ubwo burenganzira bwihariye n’ikigo kigenzura ubuvuzi muri Amerika ngo bamukorere uko kubagwa, gishingiye ku kuba Bwana Bennett yari gupfa mu gihe bitari kuba bikozwe.
Byari byaremejwe ko atujuje ibisabwa byo guhabwa urugingo rw’undi muntu, icyemezo akenshi gifatwa n’abaganga iyo ubuzima bw’umurwayi bumeze nabi cyane.
Ku itsinda ry’abaganga bakoze icyo gikorwa cyo kumuha urwo rugingo rw’ingurube, iyi ni indunduro (impera) y’imyaka yari ishize hakorwa ubushakashatsi, kandi bishobora guhindura ubuzima mu bice bitandukanye ku isi.
Bartley Griffith, muganga ubaga, yavuze ko uko kubaga kwakorewe uwo mugabo kuzatuma isi itera intambwe imwe irushaho kwegera gukemura ikibazo gikomeye cy’ubuke bw’ingingo zo gutera abarwayi, nk’uko bikubiye mu itangazo ryasohowe n’ishuri ryigisha ubuvuzi bw’abantu ryo kuri Kaminuza ya Maryland.
Icyo kibazo gikomeye gituma abantu 17 bapfa buri munsi muri Amerika bategereje kubona urugingo rwo gusimbura urundi, mu gihe amakuru avuga ko abandi bantu barenga 100,000 baba bari ku rutonde rw’abategereje guhabwa urugingo.
Igikorwa cyo guteramo Bennett umutima w’Ingurube cyamaze amasaha arindwi
Kuba gukoresha ingingo z’inyamaswa mu muntu bizwi nka ‘xenotransplantation’ bishobora gukemura ikibazo cy’ubuke bw’ingingo, bimaze igihe kirekire bitekerezwaho, ndetse imitsi imwe n’imwe y’umutima w’ingurube isanzwe ikoreshwa.
Mu kwezi k’Ukwakira 2021, abaganga babaga b’i New York batangaje ko bashoboye gutera impyiko y’ingurube mu muntu. Icyo gihe, iryo ni ryo gerageza rya mbere rikataje ryari rikozwe muri uru rwego, gusa uwo muntu wahawe iyo mpyiko icyo gihe yari yarapfuye mu bwonko kandi adafite icyizere cyo kuba yazanzamuka.
Kuri ubu Bennett yizeye ko guterwa uwo mutima w’ingurube bizatuma akomeza kubaho, nyuma yo kumara ibyumweru bitandatu ari mu gitanda mu bitaro, yitegura uko kubagwa, acometse ku mashini yakomezaga kumubeshaho, nyuma yuko asanzwemo indwara y’umutima igeze mu cyiciro cya nyuma cyo kumwica.
Ingurube yakoreshejwe mu kumuteramo uwo mutima yari yarakujijwe mu buryo bw’ikoranabuhanga kugira ngo ikurwemo uturemangingo twinshi twajyaga gutuma urwo rugingo rwangwa (rudahura) n’umubiri wa Bennett, nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’Abafarnsa AFP.
Bwana Griffith yavuze ko barimo kwigengesera no kugenzurana ubwitonzi Bennett. Ati: “Nta na rimwe twari twarigeze dukora ibi mu muntu kandi ndibwira ko twebwe, twamuhaye amahitamo meza kurusha ayari gutangwa no gukomeza ubuvuzi bwe. Gusa niba azabaho umunsi, icyumweru, ukwezi, umwaka, simbizi.”