Bamwe mu baturage baturiye ibinombe by’amabuye y’agaciro, baravuga ko bahangayikishijwe no kwangirizwa imitungo ya bo n’ibikorwa by’ubucukuzi bw’aya mabuye, bitewe ahanini n’uburyo bwo guturitsa urutambi.
New Bugarama Mining(NBM) ni bamwe mu bakorera imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Burera, Umurenge wa Kagogo, yatunzwe agatoki n’abaturage baturanye na yo, mu kubangiriza amazu.
Dusabimana Jeannine, umuturage utuye mu Kagari ka Nyamabuye, ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa UMURENGEZI.COM, yatangaje ko NBM ituritsa urutambi rukabangiriza amazu.
Ati: “Intambi ziraturika mu misozi aho bacukura amabuye y’agaciro, inzu zacu zikangirika, zigasatagurika hanyuma tugasanasana. Iyo inzu isadutse kubera urutambi, nta kintu badufasha, turirwariza mu kuyisana.”
- Advertisement -
Akomeza asaba inzego z’ibanze zibahagarariye, ko zabakorera ubuvugizi kuri iki kibazo, cyane ko iyo bagerageje kubaza babeshwa ko bagiye kugikurikirana, ariko ngo bagategereza ubufasha bagaheba.
Ati: “Ndifuza ko Akarere katuvuganira, tukajya dufashwa n’abacukura amabuye y’agaciro, mu bijyanye n’ibikoresho by’ubwubatsi twifashisha mu gusana inzu zangijwe n’iturika ry’urutambi.”
Ibi kandi, nibyo bigarukwaho na Uwamahoro Marie Claire, utuye impande y’ahacukurwa amabuye y’agaciro, uvuga ko azi akamaro mu iterambere ubucukuzi bubafitiye, ariko agasaba ko mu gihe bangirijwe amazu bajya bafashwa mu kuyasana cyangwa bakimurwa.
Agira ati: “Nzi neza akamaro ubucukuzi budufitiye mu iterambere no mu bijyanye n’ubucuruzi, ariko ikimbabaza ni uko tubabwira ko ibikorwa byabo byangiza amazu yacu bitewe n’imitingito y’urutambi NBM ituritsa ntibabyemere. Nk’ubu inzu yanjye yarasataguritse namwe murabibona, ariko baraje barahasura dutegereza ubufasha bwabo turaheba.”
Inzu ya Uwamahoro ahamya ko yangijwe n’ituritswa ry’urutambi
Bayisenge Patrick, umuyobozi muri New Bugarama Mining ushinzwe umusaruro, aganira na UMURENGEZI.COM yahakanye ibivugwa n’abaturage ko basenyerwa n’ibikorwa by’ubucukuzi, ahubwo avuga ko ayo makuru atangazwa n’abafitanye ibibazo bwite na NBM, ko gusenyerwa atari ikibazo rusange.
Ati: “Nta muntu wari watugeraho utugaragariza ko ibikorwa byacu byamwangirije amazu cyangwa ibindi bikorwa. Aramutse agaragaye twafatanya n’inzego z’ibanze tukajyana imashini yacu ipima imitingito iterwa n’urutambi, tukareba koko niba ari urutambi rwatumye inzu zabo zangirika.”
Bayisenge Patrick, umuyobozi ushinzwe umusaruro muri New Bugarama Mining
Bayisenge akomeza agira ati: “Muri 2019 twakoranye n’inzego z’ibanze, tujya mu baturage kureba niba koko ibikorwa byacu bigira ingaruka mbi ku mibereho myiza y’abaturage. Muri raporo yatanzwe n’Akarere ka Burera, yagaragaje neza ko ibikorwa byacu nta ngaruka mbi bigira ku baturiye NBM.
Abantu rero batanga ayo makuru ni abahoze bakorana natwe, bakiba bafatwa bakirukanwa. Ni Abamamyi b’amabuye y’agaciro baba bashaka kwiba umusaruro wacu bakoranye n’abakozi bacukura. Hari inzu zubakishijwe ibikoresho bitaramba, zishaje, kuko n’ahatari ibikorwa by’ubucukuzi inzu zirasaduka, ibyo ni ibisanzwe.”
Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni kimwe mu byinziriza Urwanda amadevise, bukagira uruhare mu iterambere ry’igihugu, gusa iyo bukozwe nabi bibangamira iterambere ry’umuturage, binyuze mu kwangiza ibidukikije, isuri mu mirima ndetse no kwangirika kw’amazu hamwe n’ibindi bikorwa by’iterambere.
Nk’uko tubikesha ikigo cy’igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi, muri raporo yo kuwa 05 Ukuboza 2022, kivuga ko mu mezi 9 ya mbere y’umwaka wa 2022, Urwanda rwinjije asaga gato Miliyari magana atandatu (600,000,000,000 Frw) z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe intego rwihaye ari uko ruzinjiza Biliyoni 1.5 bitarenze mu mwaka wa 2024.