Ikigo cy’igihugu gizwe ubuzima (RBC) gifatanyije n’ubuyobozi bw’umurenge wa Cyanika, basobanuriye bamwe mu bahinzi ingaruka zo kuba bafumbiza ifumbire yo mu bwiherero, zirimo kurwara inzoka haba mu bahinzi ndetse no ku barya ibyo bihigwa biba byeze, byarafumbijwe iyo fumbire.
Umukozi w’Ikigo Gishinzwe Ubuzima, RBC, Nathan Hitiyaremye, asaba abaturage ku kwirinda gufumbiza iyi fumbire abahinzi benshi bakoresha, abasobanurira ububi bwabyo ku bakiyikoresha.
Ati, “Abantu bagifumbiza iyi fumbire y’imisarane, mu by’ukuri basabwa kubireka, kuko bigira ingaruka nyinshi mu buzima bw’abaturage, hakaba havamo kurwara inzoka ziterwa n’umwanda, haba ku bahinzi bayikoresha, cyangwa se mu gihe byeze bimwe turya bya salade akenshi ziriya teniya ziba zitarapfa, ugasanga nabariye ibyo byeze, nabo bibagizeho ingaruka.”
Akomeza asobanurira aba bahinzi uburyo izi nzoka ziterwa n’umwanda, amagi yazo atinda gupfa, kuko byibuze ashobora kumara imyaka itanu.
- Advertisement -
Agira ati, “Kumva umusarane wuzura bakawutinda nyuma y’amezi atarenze abiri, bagahita bakuramo bakajya gufimbiza iriya myanda, bigira ingaruka cyane kuko nta suku iba irimo, haba abafumbira ndibaza kuyikora cyangwa se kuyikandagiraho bayiteraho, ya magi ya teniya aba atarapfa, nuguhita akwirakwira, niyo byeza bagasarura aba akiriho, ugasanga na bamwe barya amasalade runaka nabo bibagezeho. Icyo dusaba rero, nuko mwaba muyihoreye mu gakoresha ifumbire isanzwe yaba iy’amatungo cyangwa imvaruganda.”
Bamwe mu baturage twaganiriye, bo bavuga ko babizi ko ari mbi kandi itera inzoka zo munda, ariko ko kuyireka bigoye cyane cyane ku bahinga ibinyomoro.
Murekatete Rose ati, “Turabizi ko iriya fumbire yo mu musarane ari mbi, kandi bamwe twarayiretse, gusa nkabahinga ibinyomoro biragoye ko bayireka, kuko ituma ikinyomoro kizamuka neza, ukumva kubireka bigoye. Gusa natwe tuba tubona ko ari umwanda kandi bidutera n’indwara z’inzoka, gusa tuzagerageza tubireke burundu.”
Rwanamiza Evaliste nawe agira ati, “Abayobozi bacu badukangurira gukoresha ifumbire y’amatungo n’imvaruganda, iriya yo mu bwiherero tukayireka, twarabitangiye ubu usanga nta bantu benshi bakiyikoresha nka mbere, ariko abahinga ibinyomoro ni bo bayisigayeho, abandi twarabiretse rwose.”
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) muri 2020, bwerekanye ko inzoka zo mu nda (Ascaris, Trichirus, Ankylostomes) ziri mu ndwara zititaweho zihangayikishije u Rwanda, aho 41% by’abaturarwanda barwaye inzoka, abantu bakuru bakaba ari bo bibasirwa cyane ku kigero cya 48%.