Abatuye mu kirwa (Kirwabatutsi Island) by’umwihariko mu mudugudu wa Birwa, uherereye mu kiyaga cya Burera, mu murenge wa Kinoni, akarere ka Burera, bahawe imbabura zikoresha amakara make, mu rwego rwo kugabanya ibicanwa, basabwa kuba abafatanyabikorwa beza bakomeza kubungabunga ibidukikije.
Umuyobozi ushinzwe amahugurwa mu mushinga DelAgua ari nawo watanze izi mbabura, avuga ko batanze izi mbabura mu rwego rwo kugabanya inkwi zicanwa.
Eric Izerimana umukozi w’umushinga DelAgua, yagize ati, “Dutanga izi mbabura mu rwego rwo kugabanya inkwi zicanwa. Imbabura dutanga zibaganya kimwe cya kabiri cy’inkwi mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.”
Abaturage bahawe izi mbabura batangarije UMURENGEZI ko bazishimiye, kandi ko zigiye kubahindurira ubuzima, dore ko ngo gukoresha inkwi byabateraga umwanda.
- Advertisement -
Nyiramangirane Capitoline umwe muri bo ati, “Nacanaga ku matafari none ubu nsezeye ku myotsi burundu. Ubu hehe n’umwanda! Ngiye kujya nywa amazi asukuye kandi mbe ahantu hasukuye hatari itazi (ivu). Ubu ndishimye ku buryo ntabona uko mbivuga!”
Mukarugerero Siliveriya nawe ni umuturage wahawe Imbabura, ashimira uyu mushinga avuga ko agiye guca ukubira n’inzoka, kuko azajya anywa amazi atetse.
Ati, “Mudushimirire uyu mushinga ndetse na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuko aradukunda cyane! Ubu hehe no kuzongera kurwara inzoka! Ngiye kujya nywa amazi atetse gusa.”
Akanyamuneza kari kose ku bahawe imbabura
Yakomeje avuga ko ibikorwa nk’ibi bisanzwe bigaberaho dore ko ngo umuturanyi wabo Fraterne (FRAMA NATURE ADVENTURES) yahaye abana babo ibikoresho bitandukanye birimo imyenda y’ishuri, amakayi n’inkweto; akaba ari nawe mbarutso yo kugira ngo bahabwe izi mbabura.
CYIZA Hussein umukozi wa TEDx Nyarugenge ari yo mufatanyabikorwa wa FRAMA watumye Delagua iha abaturage izi mbabura, avuga ko ubwo bazaga gusura Frama bashimishijwe n’ibikorwa ndetse n’imishinga ihari ishobora gufasha abaturage, bituma bajya kwegera Delagua.
Yagize ati, “Twarabegereye, tubasaba ko baduha Imbabura tukazishyikiriza abaturage twasuye, kuko twabonaga zifite tekinoloji (ikoranabuhanga) yabafasha kwiteza imbere. Barabitwemereye, natwe duhamagara Fraterne (FRAMA). Yego zirahenze, ariko twarebaga icyagirira umuturage akamaro, bakagira isuku, bakirinda indwara zaturuka ku myotsi kandi bakarengera ibidukikije kuko basanzwe bafasha FRAMA mu bikorwa bitandukanye.”
Ibi kandi nibyo bishimangirwa na Manishimwe Fraterne umuyobozi wanashinze FRAMA NATURE ADVENTURES iherereye mu mudugudu wa Birwa, ikaba ikora ibikorwa by’ubukerarugendo, kugaragaza ibikorwa by’umuco bikorwa n’abaturage bayituriye. Avuga ko gutanga izi mbabura bifite akamaro cyane, kuko iyo umuturage atemye igiti hari icyo byangiza kandi ko bikozwe na benshi ikirwa cyahinduka ubutayu.
Ati, “Twebwe ikituraje ishinga ni ukubungabunga ibidukikije. Mwabonye ko abadusura bishimira amahumbezi ahari! Nta handi akomoka ni kuri ibi biti. Abaturage baramutse batemye ibiti byinshi, ikirwa cyahinduka ubutayu na cyane ko iyo utemye igiti gitinda gukura. Ibi nibyo byatumye dukorana n’abafatanyabikorwa barimo TEDx na DelAgua kugira ngo tubahe Imbabura.”
Yakomeje avuga ibikorwa bye byubakiye ku baturage kandi ari abaturanyi be, ndetse bakaba abafatanyabikorwa, ariyo mpamvu agomba kubafasha kuko nabo baramufasha cyane. “Tuzakomeza kubafasha kuko nabo baradusha cyane. Tuza gukorera kuri iki kirwa twashakaga kwereka abaturage ko hari ababitayeho kandi babakunda, kubaha ibikoresho by’ishuri ni gahunda ya Leta kandi nanjye narize! Abana dufasha ubu nibo bazavamo abakozi beza b’ahazaza.”
Manishimwe Fraterne umuyobozi wa FRAMA yasabye abaturage gukomeza kubungabunga ibidukikije
Umushinga DelAgua watangiye ibikorwa byo gutanga imbarura ku bufatanye na Leta y’u Rwanda mu cyitwa ‘Tubeho Neza’, ibi bikorwa bikaba byaratangiye mu mwaka wa 2012. Mu turere twose tw’u Rwanda hamaze gutangwa Imbabura zikabakaba miliyoni ku baturage batuye mu byaro, bari mu cyiciro cya mbere, icya kabiri n’icya gatatu.
Intego za DelAgua muri Tubeho Neza, zikaba ari uko muri 2024 abaturage batuye mu cyaro bazaba bafite amashyiga abafasha gucana inkwi nkeya, ndetse bagabanya ibyuka bihumanya ikirere.
Bishimiye imbabura bahawe
Abakozi ba DelAgua bashyikiriza umutarage imbabura
TEDx nk’Abafatanyabikorwa nabo bashyikirije umuturage imbabura
Eric Izerimana ushinzwe amahugurwa muri DelAgua aganiriza abaturage ku mikoreshereze y’imbabura
Umuyobozi wa FRAMA NATURE ADVENTURES ashyikiriza umuturage imbabura
FRAMA NATURE ADVENTURES iri mu mahumbezi y’ikiyaga cya Burera