Abaturage bakoze imirimo y’ubwubatsi ku kigo cy’amashuri cya Gitare I giherereye mu kagari ka Nyamabuye, umurenge wa Kagogo, mu karere ka Burera barasaba ko bakwishyurwa amafaranga bambuwe asaga Miliyoni imwe n’ibihumbi magana inani(1.800.000frw) by’amafaranga y’u Rwanda.
Aba baturage bavuga ko bakoze akazi ariko bakaba bamaze amezi icyenda batarishyurwa, amafaranga bavuga ko yagakwiye kuba abagoboka mu gutunga imiryango yabo muri ibi bihe bitoroshye bya Covid-19.
Umwe mu baganiriye na Umurengezi.com utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko babafatanyije n’ibihe bya Coronavirus ku buryo ngo ubu batorohewe na gato no kuba babona amafaranga yo kwishyura ubwosungane mu kwivuza, kugaburira imiryango yabo, n’ibindi muri ibi bihe bitoroshye.
Agira ati, “Ikibabaje nuko umuyobozi w’akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal, yavuze ko akarere kasaguye miliyoni makumyabiri na zirindwi(27.000.000frw) kandi ku nyubako akavuga ko umwenda akarere karimo ari miliyoni Cumi n’eshatu(13.000.000frw) gusa. Tukibaza impamvu bavuga ko basaguye ayo mafranga yose kandi baturimo umwenda bikatuyobera! Bari bakwiye kutwishyura kugira ngo natwe tubone uko twibesherezaho imiryango yacu kuko ariya mafaranga twarayavunikiye.”
- Advertisement -
Usibye aba bubatse kuri iri shuri rya Gitare I bataka kwamburwa, hari n’abandi bubatse ku yandi mashuri azwi nka “Saterite” ya Sozi (ishami rya Gitare I) yubatswe i Kanaba, bavuga ko bambuwe asaga Miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atandatu(2.600.000frw) z’amafaranga y’u Rwanda ubu ngo amaso akaba yaraheze mu kirere.
Uwanyirigira Marie Chantal Umuyobozi w’akarere ka Burera avuga ko iki kibazo bakizi ndetse bari no kugishakira umuti, ku buryo mu ntangiro z’ukwezi gutaha kwa Kanama 2020, abo baturage bazishyurwa amafaranga yabo.
Ati, “Nibyo koko icyo kibazo cy’abo baturage cyatugezeho, ariko byose byatewe n’umurenge utaratangiye raporo ku gihe. Twabizeza ko mu ntangiro z’ukwezi kwa Kanama 2020 tuzabahemba amafaranga yabo yose. Icyo twababwira ni uko bashonje bahishiwe, amafaranga yabo tugiye kuyabaha muri iyi ngengo y’imari tugiye gutangira.”
Akarere ka Burera ni kamwe mu turere dutanu tugize intara y’Amajyaruguru, kagizwe n’imirenge cumi n’irindwi(17) ariyo Bungwe, Butaro, Cyanika, Cyeru, Gahunga, Gatebe, Gitovu, Kagogo, Kinoni, Kinyababa, Kivuye, Nemba, Rugarama, Rugendabari, Ruhunde, Rusarabuye na Rwerere.