Uyu rutahizamu wa Bugesera FC, Ani Elijah, yinjije ibitego bitatu wenyine ku mukino wayihuje na Gasogi United FC, warangiye ari 3-2, ihita iva munsi y’umurongo utukura w’amakipe agomba kumanuka.
Aya makipe yombi yahuriye ku mukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona y’u Rwanda, wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri iki Cyumweru, tariki ya 11 Gashyantare 2024.
Ni umukino watangiye Gasogi United isatira izamu rya Bugesera FC cyane, ku munota wa gatatu w’umukino Balako Christian Panzi yagerageje ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina ariko rikajya hejuru yaryo.
- Advertisement -
Nyuma y’iminota ibiri gusa uyu mukinnyi yongeye guhusha uburyo bw’igitego bwabazwe ku mupira yakiriye uturutse muri koruneri, umunyezamu wa Bugesera FC, Niyongira Patience, agakora amakosa yo kutawufata ngo awukomeze ariko uyu rutahizamu awumusubiza mu ntoki.
Bugesera FC yahise ikanguka itangira gukina yirinda kugumisha umupira mu kibuga cyayo ndetse ku munota wa 17 ihita inafungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na rutahizamu wayo, Ani Elijah.
Gasogi United yahise ikanguka iva inyuma ijya gushaka uko yishyura iki gitego ndetse ibigeraho ku munota wa 25, giturutse kuri penaliti yakorewe kuri Muderi Akbar, igaterwa na Balako Christian Panzi.
Uyu mukinnyi yahise agira imvune ikomeye itatumye akomeza gukina ku buryo umutoza wa Gasogi United, Kirasa Alain, yamusimbuje Iradukunda Kabanda Serge.
Bugesera FC yabonye ikindi gitego ku munota wa 38 ubwo Vincent Adams yaherezaga mugenzi we Ani Elijah umupira muremure, na we ariruka asiga Bucyocyera Djemaldine na Hakizimana Adolphe ba Gasogi United ahita anaroba umunyezamu wayo Ibrahima Bareli, awushyira mu izamu.
Igice cya mbere cyongeweho iminota itatu cyarangiye Bugesera FC iyoboye Gasogi United ku bitego 2-1.
Icya kabiri cyatangiranye impinduka kuri Gasogi United FC yakuyemo Ngono Guy Herve ishyiramo Mbirizi Eric.
Iminota 70 y’umukino yageze ubona amakipe yombi akina bidashamaje ndetse uburyo bwo kugera imbere y’izamu bwari buke cyane by’umwihariko kuri Gasogi United FC yagombaga kwishyura.
Gasogi United FC yishyuye igitego cya kabiri ku munota wa 71 gitsinzwe na Mbirizi Eric aherejwe umupira na Iradukunda Kabanda Serge bombi binjiye basimbura.
Kuva icyo gihe ntabwo yongeye kuva imbere y’izamu rya Bugesera FC kuko yagerageje uburyo bw’ibindi bitego inshuro ebyiri ariko Niyongira Patience akomeza gutabara ikipe ye.
Mu mpera z’umukino umupira wavaga ku izamu rimwe werekeza ku rindi ariko gutsinda igitego cy’intsinzi bikomeza kugorana ku mpande zombi.
Ku munota wa 90+3 Ani Elijah yatsinze igitego cyiza cyane nyuma yo gucenga abakinnyi batatu ba Gasogi United FC kongeraho n’umunyezamu ashyira mu izamu. Umukino wahise unarangira Bugesera FC ibonye amanota atatu ku bitego 3-2.
Aya manota yayifashije kugira amanota 20 inganya na Etincelles FC ariko ikayirusha ibitego izigamye.
Rutahizamu wayo kandi yagize ibitego bitatu muri uyu mukino byamufashije kugira 13 muri rusange ndetse ahita anayobora abafite byinshi muri Shampiyona y’u Rwanda aho akurikiwe na Victor Mbaoma wa APR FC ufite 12.
Kugeza ubu urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda ruyobowe na APR FC n’amanota 45 mu gihe Musanze FC yatsinze Mukura VS igitego 1-2 iri ku mwanya wa kabiri.