Perezida Jair Bolsonaro wa Bresil yatangaje kuri uyu wa kabiri ko yanduye virusi ya Corona, nyuma y’uko hari hashize iminsi agaragaza ibimenyetso byayo nko kugira umuriro.
Bolsonaro yakunze kumvikana avuga ko aramutse yanduye Covid 19 yayirwara nk’ibicurane bisanzwe, bityo ko aramutse yanduye nta ngaruka nini byamugiraho kubera amateka ye yo kuba yarakoraga umukino wo gusiganwa n’amaguru.
Uku kudaha agaciro ubukana bw’iki cyorezo, byatumye adashyira ingufu mu ngamba zo gukumira ikwirakwira ryacyo, nko kuba yaroroheje amategeko asaba kwambara udupfukamunwa mu ruhame n’ibindi.
Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika(AP) bivuga ko Bolsonaro yari amaze kwipimisha gatatu kose nta burwayi bwa Covid 19 bumugaragaraho nubwo abakozi bo mu biro bye banduye iyo virusi mu kwezi kwa gatatu nyuma y’inama yamuhuje na Perezida Donald Trump w’Amerika i Mar-a-Lago muri Leta ya Florida.
- Advertisement -
Bresil ni kimwe mu bihugu byazahajwe na Covid-19, kuko kugeza ubu abasaga miliyoni 1.6 bayanduye, mu gihe abo imaze guhitana ari 65,000.