Suella Braverman wari Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, yirukanywe ku mirimo ye, nyuma y’amagambo yavuze anenga uburyo Polisi yitwaye mu kibazo cy’imyigaragambyo y’abashyigikiye Palestine.
Ukwirukanwa kwa Braverman kuje nyuma y’amagambo ye ataravuzweho rumwe harimo n’aho yanenze abatagira aho baba, avuga ko ari yo mahitamo yabo.
Mu cyumweru gishize Braverman yasembuye uburakari bwa Sunak atangaza inkuru ishinja polisi ko yashyigikiye imyigaragambyo y’abashyigikiye Palestine, ibyo abo mu ishyaka ry’abakozi bavuze ko byenyegeje imvururu muri iyo myigaragambyo kuwa Gatandatu.
The Standard dukesha iyi nkuru, ivuga ko hari abandi bayobozi bashobora gukurwa mu nshingano zabo, gusa hakaba abandi bashobora guhindurirwa imirimo, barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, James Cleverly, ari we ushobora gusimbura Braverman, ndetse ko David Cameron wahoze ari Minisitiri w’Intebe ashobora gusubira muri Guverinoma.
- Advertisement -
Suella Braverman, yagiriye uruzinduko mu Rwanda muri Werurwe uyu mwaka, aho yasuye umudugudu wahawe izina rya ‘Bwiza Riverside Homes’, ushobora kuba icumbi ku bimukira bazava mu Bwongereza, ukaba uherereye i Karama mu Karere ka Nyarugenge.